AmakuruPolitiki

Intimba Dr. Frank Habineza Yakoye Muri Ngoma.

Ubuyobozi bw ‘ Akarere Ka Ngoma, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika wo mw’ishayaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza, yatangaje ko bwamubangamiye Ubwo yarimo yiyamaza muri Kano Karere.


Taliki 24 Kamena 2024, ninwo abarwanashyaka ba DGPR bari bageze mu Karere Ka Ngoma,Asanga bateguye ibindi bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.
Dr. Frank Habineza Ati: “Kwiyamamaza twabitangiye bigoranye, ariko uko iminsi yicuma birushaho gusobanuka kurushaho. Twatengushywe n’Akarere ka Ngoma gusa, ariko ahandi byagenze neza, n’ibyo twabonye bitadushimisha ntabwo twabitindaho”.

Habineza yakomeje avuga ko ubwo ishyaka rye ryahabwaga umunsi wo gukorera muri Ngoma, ubuyobozi bw’Akarere bwirengagije ‘nkana’ amabwiriza yose ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, butegura ibindi bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bwa Ngoma bwahise butegura n’inama itunguranye mu rwego rwo kubangamira Green Party.
Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon Jean Claude Ntezimana, ari na we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida Habineza yabwiye abanyamakuru Ati:“Muri Ngoma Habayeho guhuza gahunda y’imitwe ibiri. Abandi na bo baje kwiyamamariza hafi y’ahantu twari turi, ndetse bashyiraho indangururamajwi zihamagarira abaturage kwitabira inama itunguranye kandi bari bazi ko uwo munsi twawusabye”.

Dr. Frank Habineza yemeza ko atari inshuro ya mbere ishyaka rye ribangamiriwe muri Ngoma, yungamo ko iby’amatora nibirangira ikibazo cya Ngoma bazagikurikirana by’umwihariko.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *