AgricultureAmakuruTechnologyUbuhinzi

Imvura Iteganyijwe Mu Muhindo wa 2024 Isa Nkiyaguye 2020

Mu Muhindo wa 2024 hateganyijwe imvura iri mu kigero cy’impuzandengo nibura y’imyaka 30 y’imvura igwa mu muhindo.

Mu Itangazo ryasohotse kuruyu wa Gatanu Tariki 23 Kanama 2024, rivuga ko imvura iteganyijwe mu Rwanda hose izaterwa n’uko ubushyuhe bw’amazi y’inyanja cyane cyane iya Pasifika n’iy Ubuhinde buzagabanuka bujya ku kigero gisanzwe, ugereranyije n’igipimo cyo hejuru bwariho kuva mu gihe cy’Umuhindo w’umwaka wa 2023.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe Meteo Rwanda kivuga ko ugereranyije mu myaka ya vuba, imvura iteganyijwe mu muhindo wa 2024 ijya gusa n’iyaguye mu muhindo w’umwaka wa 2020.

Uko Imvura iteganyijwe Turere dutandukanye two mu Rwanda mu gihe cy’Umuhindo wa 2024 .

Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 niyo iteganyijwe mu Ntara y’Uburasirazuba (Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Bugesera na Rwamagana), Umujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), no mu gice cy’ Amayaga kiri mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 niyo iteganyijwe mu Turere twa Gicumbi, Rulindo na Huye, igice cy’Uburasirazuba bw’Uturere twa Burera, Gakenke, Karongi na Nyamagabe.

Niyo kandi iteganyijwe ahasigaye mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, na Gisagara no mu Majyepfo y’Uturere twa Ngororero na Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600 iteganyijwe mu Turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Burera, Gakenke na Karongi, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, mu gice cyo hagati cyo mu Karere ka Nyamagabe no mu kibaya cya Bugarama.

Imvura iri hagati ya milimetero 600 na 700 iteganyijwe mu Turere twa Rusizi (ukuyemo mu kibaya cya Bugarama) na Nyamasheke, mu bice byegereye Pariki y’igihugu ya Nyungwe by’Akarere ka Karongi.

Meteo Rwanda Itangaza Ibi hagamije gutanga amakuru ku zindi nzego zishakirwaho amakuru y’iteganyagihe kugirango harebwe ko ayo makuru ahura neza, Bityo hatagira igihungabanya Ubuzima bw’abanyarwanda.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading