Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe i Mahama zashyiriweho uruganda rutunganya amazi
Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no kwita ku mpunzi, MIDIMAR ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo bafunguye ku mugaragaro uruganda rw’amazi mu nkambi y’impunzi z’Abarundi, zicumbikiwe i Mahama mu rwego rwo kurandura burundu imbogamizi zose zibangamira ubuzima bw’impunzi,akenshi zituruka ku ikoreshwa ry’amazi y’ibirohwa.
Uru ruganda rwubatswe ku bufatanye bw’imiryango mpuzamahanga irimo UNICEF, UNHCR na OXFAM ku nkunga y’ikigega cy’u Bwongereza gitera inkunga DFID.
Amazi aturuka mu ruzi rw’Akagera agatunganywa mu bice bitandukanye kugeza abaye meza, impunzi zikaba zarubakiwe amavomero azegereye mu nkambi.
Minisitiri ufite mu nshingano gukumira Ibiza no kwita ku mpunzi, Seraphine Mukantabana, yavuze ko ruzafasha izo mpunzi n’abandi mu gihe zaba zidahari, rutandukanye n’urwari ruhasanzwe rwari urwo kwifashisha.
Yagize ati “Tubifashijwemo n’abaterankunga, twiyemeje gukora ibintu birambye twazanakenera no mu gihe izi mpunzi zaba zitari hano.”
Abahagarariye iyo miryango bishimiye iki gikorwa bavuga ko ari igisubizo ku buzima bw’izo mpunzi kuko zizayakoresha mu isuku n’isukura banavuga ko bazakomeza kuziba hafi mu bufasha zikenera.
Bamwe mu mpunzi zo muri iyi nkambi zivuga ko uru ruganda ruje ari igisubizo rukazabafasha kubona amazi meza badakoze urugendo rurerure nk’urwo bakoraga, nk’uko Nduwimana Canisius abivuga.
Ati “Ubusanzwe amazi twayabonaga dukoze urugendo rurerure kandi bakayafungura rimwe na rimwe, nkeka ko byaterwaga n’uko ari make; ndumva rero ubu dusubijwe kandi ni ukuri turishimye.”
Rugemangabo Eroge, uhagarariye inkambi ya Mahama yavuze ko igisubizo ku ndwara ziterwa n’umwanda bajyaga barwara kibonetse.
Uru ruganda rwafunguwe rwatwaye ama-pound ibihumbi 650, ni ukuvuga asaga miliyoni 662 z’amafaranga y’u Rwanda; rwubakwa mu gihe cy’amezi arindwi.
Biteganyijwe ko ruzajya rutanga metero kibe 1200 z’amazi ku munsi, azafasha inkambi n’abayituririye.