Imibare y’abana bavutse mu Rwanda hagati ya 1995–2024
Mu Rwanda, imibare y’abana bavutse kuva mu 1995 kugera mu 2024 ikomeje kugaragaza isura nshya y’imibereho y’abaturage ndetse n’itegeko rishya rishyiraho uburyo bw’imiyoborere y’ivuka binyuze mu miryango n’inzego z’ibanze. Uko imibare y’abana igenda izamuka ku gitsina gore n’igitsina gabo, bigira ingaruka ku mibereho, uburezi, ubuzima ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Ibarurishamibare rya vuba ryerekana ko ku ivuka haboneka ikinyuranyo gito hagati y’abahungu n’abakobwa—mu 2023, abahungu 102 bavuka kuri buri bakobwa 100. Ni imibare ijyanye n’umurego w’imyaka yashize, aho kuva mu 2000 kugeza 2024, muri raporo zitandukanye za Vital Statistics, igipimo cyahoraga hagati ya 101–103 abahungu ku bakobwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Murekatete Patricie
utanga serivisi z’irangamimerere buri munsi, avuga ko uburyo bwo kwandikisha abana bwahindutse cyane ugereranyije n’imyaka ya 1995, aho benshi batandikwaga ku gihe.
Patricie yagize Ati:“Uyu munsi, umubyeyi abyara ahita ahabwa itike yo kwandikisha umwana bitarenze iminsi 30. Dutanga serivisi z’irangamimerere ku buryo bw’ikoranabuhanga, kandi ibi bituma imibare y’abana bavutse igaragara neza mu gihugu hose. Mu 1995, ababyeyi benshi batandikishaga abana ku gihe, ariko hagati ya 2015 na 2024, kwandikisha byazamutse hejuru ya 90%.”
Avuga ko kwitabira kwandikisha abana bituma hamenyekana neza umubare w’abakobwa n’abahungu bavuka, bifasha igihugu gushyira mu bikorwa politiki nziza z’uburezi n’ubuzima.
Mu bitaro bikunze kubyaza abana benshi harimo Kibagabaga Hospital, Kacyiru Hospital, ndetse na Muhima Hospital cyane cyane Muhima, izwi ko ari yo ibona ababyeyi benshi mu mujyi wa Kigali.
Umuganga wo ku bitaro bya Muhima ,Dr. Jackline Ninsima Mukankubito avuga ko mu myaka ya vuba habaye impinduka zitangaje mu mibare y’abana bavuka bitewe no koroherezwa kwita ku babyeyi n’abana.
Dr. Jackline Ninsima Mukankubito ukorera ku bitaro bya Muhima avuga ko Mu myaka 10 ishize, twabonaga hagati y’abana 20–30 ku munsi, ariko mu 2024, hari igihe twinjiza abana 40 ku munsi. Ku ivuka ry’abahungu baracyaza ku rugero ruto ruri hasi y’abakobwa, ariko ntibitandukanye cyane. Ikindi cy’ingenzi, ubu ababyeyi benshi baza kubyara ku bitaro kurusha mubihe byo ha mbere, bigatuma imibare y’abana bavutse iboneka neza.”
Yongeraho ko gahunda zo guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi mbere yo kubyara, bagonba gutanga amaraso ,y’ ingoboka mu gihe cy’ubutabazi byatumye umubare w’abana bavutse hafi wiyongera kandi ukaba wandikwa neza.

Mu karere ka Rwamagana, aho gahunda yo kwandikisha ivuka rikorwa neza cyane, umubyeyi witwa Mukandayisenga Chantal avuga ko mu myaka yo hambere abantu batitabaga kwandikisha abana bitewe no kutamenya akamaro kabyo.
Mukandayisenga yagize Ati.”Ubu ndizera ko umwana wanjye akwiye kwandikwa, kuko bimufungurira inzira mu buzima uburezi, ubuvuzi, no kubona ibyangombwa. Mu 2000, mama wanjye yambwiye ko abantu bashoboraga kumara amezi cyangwa imyaka batandikishije umwana. Ubu ntibishoboka; abajyanama b’ubuzima baradufasha.”
Umukozi muri NISR mu ishami rya pulation Statistics Uwamungu Thhierry asobanura ko kuva mu 1995 kugera mu 2024, igihugu cyagiye gishyira imbaraga mu kubika neza amakuru y’ivuka.
Thierry asobanura ko.“Mu Rwanda,ivuka ry”abana hagati ya 1995–2024 ntiryigeze rijya kure cyane. Nubwo dufite imyanya imwe y’amakuru yabuze cyane cyane mu myaka ya 1995–2005, raporo zacu zerekana ko hagati ya 2018–2024 igipimo kiri hagati ya 102–103 abahungu kuri 100 n’abakobwa. Ibi ni ibisanzwe mu mibereho y’abantu.”
Yongeraho ko “CRVS (Civil Registration and Vital Statistics) ikomeje gutuma imibare igenda ishimangira ukuri ku byivuka. Ubu dufite raporo z’ibanga zigaragaza ko imibare y’abana bavutse ku mwaka izamuka bitewe n’izamuka ry’abaturage n’imibereho myiza y’imiryango.”
Imibare y’abana bavutse ku gitsina hagati y’umwaka wa 1995 na 2024 ifite icyo ivuze ku byiciro bitandukanye:
- Uburezi: Leta isabwa kwagura amashuri bitewe n’umubare munini w’abana.
- Ubuzima: Imbaraga zashyizwe mu mibereho y’ababyeyi n’abana zishyira urwego rw’ubuzima ku mukoro ukomeye.
- Gahunda z’uburinganire: Umubare ungana w’abakobwa n’abahungu bavuka ufasha kubaka gahunda z’uburinganire.
- Imiyoborere: Irangamimerere ikomeye ituma igenamigambi rya leta riba ku rwego rwo hejuru.
Guhera mu 1995 kugeza 2024, u Rwanda rwakoze intambwe ikomeye mu kumenya neza imibare y’abana bavutse ku mpande zombi, abahungu n’abakobwa. Nubwo hari impungenge mu gutanga amakuru mu myaka ya kera, ubu uburyo bwa CRVS, serivisi z’ubuzima zigezweho, n’ubwiyongere bw’imyumvire byatumye igihugu kibasha kubika neza aya makuru, bigafasha mu igenamigambi n’iterambere.
ishingiro ry’ubuzima bw’igihugu. Iyo umwana yanditswe, igihugu kiba cyamwakiriye. Iyo imibare iboneka neza, igihugu kirategura neza ejo hazaza.

By: Florence Uwamaliya
![]()

