Imfura za Kanyinya TVET School zahawe Impamyabushobozi
Mu birori byo kwishimira ibyagezweho , Kanyinya TVET School iherereye mu Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Kanyinya ,ibaye indashyikirwa mugutanga impamyabushobozi k’urubyiruko rugera kuri 137 , ibi bikazaba imbarutso y’iterambere
Iri shuri ryigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro , byemezwa ko ryaziye igihe kandi nk’igisubizo cyane ko rizafasha gukemura ikibazo cy’ubushomeri cyugarije umubare w’abatari bacye biganjemo urubyiruko , ryabonye izuba mu mwaka wa 2018 ,rikaba ryaratangiranye n’abanyeshuri biga mumashami atatu ariyo: Ubwubatsi , Ubukanishi ndetse n’Ubudozi kandi bagiye biga mubihe bitandukanye bimara amezi atatu.
Umuyobozi Mukuru w’iri shuri Kanyinya TVET School ryigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro Bwana Simon Habanabashaka yatangarije ikinyamakuru Imena ko iri shuri ari kimwe mubyari bitegerejwe igihe kirekire , ariko ko byagezweho k’umasezerano y’ububufatanye hagati ya EAR Diyoseze Shyogwe n’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’abanyeshuri ritangiye gushyira ku isoko ry’umurimo , bakaba igihamya cy’umusaruro mwiza ritangiye gutanga.
Yagize ati:”Nyuma y’uko aba banyeshuri barangije amasomo yabo ,tubitezeho ko bagiye guhanga imirimo bakabasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange babicyesha ubumenyi bahawe , kandi mubyo bize kuko harimo n’amsomo y’akazi kanoze ndetse na disipuline (Discipline) bikazabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo , ibi kandi bikazazanira igihugu gukundwa no muruhando rw’amahanga.”
Yongeyeho ko iyo abanyeshuri barangije habaho gahunda yo kubakangurira kujya mu matsinda no kubakurikirana , kuganira n’ibigo by’imari kugirango bafashwe kwibumbira mumakoperative bahabwe inguzanyo bitagoranye , no gukomeza kubakorera ubuvugizi aho bishoboka.
Nyinshi mu ngamba iki kigo gifite harimo kubaka igaraje rinini rikazafasha kunoza ibijyanye namasomo y’ubukanishi , bazakanakoreramo ibibabyarira inyungu ndetse bakanashyiraho ibigo by’ubwubatsi (Company ) bazajya batangamo abakozi.
Nyiramana Verdiane Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryngo Benimpuhwe , yagaragaje ko umunsi nk’uyu wo gusoza amasomo ari uw’ibyishimo bidasanzwe k’uruhande abereye umuyobozi ariko bikaba akarusho cyane cyane kubanyeshuri barangije imyuga kuko harimo n’akazi kanoze , aha akavuga ko murugendo bajyendanye haba munzego bwite za leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa , babashije gufasha abanyeshuri kugera kuntego yabo bikazabafasha guhindura ubuzima , aha agashimira cyane umuterankunga EDC watumye byose bigerwaho , binyuze kunkunga ya USAID.
Twagirumukiza Jean Claude umunyeshuri uhagarariye abandi akaba ari mubarangije amasomo ye mubijyanye n’ubukanishi , mukugaragaza amarangamutima yazamuwe n’intambwe yateye , ashimira Leta yabashyiriyeho gahunda nziza igiye kubahindurira ubuzima ,agashimira ubuyobozi bwababaye hafi bukabigisha byinshi mubizabafasha kuba ba rwiyemeza mirimo beza kandi bashoboye , anaboneraho gusaba ko batahita bacutswa ahubwo bagafashwa kubona ibikoresho bakagura imirimo bize doreko hari bamwe muribo babonye akazi bakaba baratangiye kwiteza imbere.