AmakuruPolitikiUncategorized

Imbwa 16 nizo Polisi y’u Rwanda yungutse zizayifasha mu gucunga umutekano

Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rikoresha imbwa rizwi ku izina rya “canine brigade”. Izi mbwa zikaba zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse no gutahura ’ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika.

Iri shami rya Polisi rishinzwe guhora ryongerera izi mbwa imyitozo izifasha kunganira abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mutarama, hasojwe imyitozo y’ibyumweru bibiri y’imbwa 16 n’abatoza bazazikoresha mu kazi ka buri munsi yaberaga ku kicaro k’iri shami (canine brigde) giherereye mu kagari ka Masoro, umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’iri shami buvuga ko buri mbwa iba ifite umupolisi nawe uba warahuguwe uko azajya ayiha amabwiriza, uko yayihana iramutse itumviye amabwiriza ayihaye, ndetse n’uko yayishimira igihe ishyize mu bikorwa amabwiriza yayihaye.

Canine brigde ivuga ko izi mbwa zimaze iminsi zitozwa zaguzwe mu gihugu cy’Ubuholandi, zikaba zirimo amoko atatu ariyo: Germany Shepherd, Beligian malinois na Butch Shepherd. Mu byo zatojwe harimo kumvira amabwiriza, gusaka imodoka, imizigo, n’ahandi hantu hakekwa ibishobora guhungabanya umutekano.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda mu gusoza iyi myitozo yavuze ko izi mbwa zikora akazi kanini.

Yagize ati Muzi neza ko umutekano w’abantu n’ibyabo ariwo shingiro ya byose, kuko iyo hari umutekano abantu barishyira bakizana n’iterambere rikihuta kandi ibyo bikaba inshingano cyane za Polisi. Hari ibyo rero Polisi idashobora gutahura n’amaso byihuse, izi mbwa rero zikora akazi gakomeye kunganira Polisi zitahura ibiyobyabwenge n’ibisasu kuko zihumurirwa nabyo, dore ko akenshi ababifite baba babihishe ahantu umuntu atapfa kubona”.

DIGP Marizamunda yavuze ko igipolisi cy’u Rwanda kirushaho kugenda kiyubaka mu rwego rwo gucunga no kubungabunga umutekano, aha yaboneyeho gusaba abatoza kujya bahora biyibutsa ubumenyi bahawe hagamijwe gukoresha neza izi mbwa zigatanga umusaruro.

Yasoje ashimira abatoza batanze imyitozo kuri abo bapolsi ndetse n’izo mbwa.

Ramon Guerain, umutoza mukuru watoje aba bapolisi waturutse mu Buholande mu kigo cya the Police Dogs Centre Holland, yashimiye aba bapolisi imyitwarire myiza bagaragaje,ndetse n’umuhati mu masomo bahawe.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imbwa 90 zikoreshwa n’abapolisi mu gutahura ibihishwe birimo ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose ndetse n’ibiturika bitandukanye. Imbwa imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gukora akazi kagombaga gukorwa n’abapolisi 50.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *