Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika. Ni igihembo yashyikirijwe mu gutangiza inama y’Inteko Rusange ya 27 y’Ikigo Mpuzamahanga giteza Imbere Ubumenyi, TWAS.
Iyi nama iri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa 14 kugeza kuwa 17 Ugushyingo 2016, yitabiriwe n’impuguke mu bumenyi zaturutse mu bihugu bigera kuri 52.
Perezida Kagame yashimiye abamuhaye iki gihembo, akomeza agira ati “Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bagize uruhare kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu.”
Muri iyi nama kandi hatangiwemo ibihembo bitandukanye ku bahanga bagiye bakora ubushakashatsi mu nzego zirimo ubutabire, imibare, ibinyabuzima, ubuzima n’ibindi.
Mu bahawe ibihembo kandi, harimo abagenewe imidali na TWAS kubera uruhare bagiye bagira mu bushakashatsi bw’amasiyansi, harimo Samira Omar wo muri Kuwait, Prof Frank wo mu Bwongereza na Prof Jean Bosco Gahutu wo mu Rwanda, wakoze ubushakashatsi ku bishyimbo byongera amaraso mu mubiri n’ubundi bunyuranye ku binyabuzima.
Mu bindi bihembo byatanzwe, mu buhinzi cyasangiwe n’abantu babiri, barimo Prof Lee Feng Min wo mu Bushinwa, wahise utangaza ko amafaranga yahawe aherekeza igihembo cye yakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi mu Rwanda.
Igihembo gikuru 2016 TWAS-Lenovo Prize, gihabwa uw’indashyikirwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyegukanwe na Prof Zano Dong Wang w’Umushinwa, wanegukanye $100 000 yatanzwe n’ikompanyi ya Lenovo.
TWAS yashinzwe mu 1983 n’itsinda ry’abahanga mu bya siyansi bari barangajwe imbere n’Umunya-Pakistan, Abdus Salam, wegukanye igihembo cy’amahoro. Abo bahanga bari bahuriye ku gitekerezo cy’uko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, guteza imbere ubumenyi byafasha mu kurenga imbogamizi zihari zirimo inzara, ibyorezo n’ubukene.