I Kigali hakusanyirijwe miliyari $18.5 zizafasha mu gusakaza internet ku isi

whatsapp sharing button

Guverinoma zitandukanye ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byakusanyije miliyari $ 18.5, zigiye gukoreshwa mu gukwirakwiza ikoranabuhanga rya internet hirya no hino ku isi, by’umwihariko mu bihugu itageramo.

Ni amafaranga yakusanyirijwe mu nama yiswe Partner2Connect Digital Development Roundtable, yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 7-9 Kamena 2022. Ni igice cy’inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU), yiswe ITU World Telecommunication Development Conference, WTDC, ibera mu Rwanda kuva ku wa 6-16 Kamena.

Ku munsi wa nyuma ya Partner2Connect , ITU yatangaje ko mu gukusanya ubushobozi hitanze inzego 360, hakusanywa miliyari $18.55 agenewe gufasha miliyari z’abaturage kugerwaho n’ikoranabuhanga.

Mu itangazo yasohoye, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao, yatangaje ko inkunga, serivisi, umusanzu mu bya tekiniki n’ubundi bufasha byatangarijwe muri iyo nama, bizafasha mu kwegereza abantu no kubategurira kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Inkunga zatanzwe ndetse n’ukwiyemeza kwagaragarijwe i Kigali no mu mezi abanziriza iyi nama, bitanga ubutumwa bukomeye ko dufatanyije twagera ku ishoramari mu iterambere ry’ikoranabuhaga kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma.”

Bibarwa ko mu basaga miliyari zirindwi batuye Isi, abagera kuri miliyari 2.9 batagerwaho na Internet.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, unayoboye WTDC, yavuze ko ibihugu byose bikeneye gukorera hamwe niba bikeneye kugera ku ntego byihaye.

Yakomeje ati “Partner2Connect ni bumwe mu buryo bwiza bwafasha mu kwihutisha iyo gahunda no kubaka ubufatanye bwageza ku ikoranabuhanga rirambye kuri bose.”

Ni ishoramari ryakusanyijwe mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu gutuma imirimo myinshi ishoboka.

Ubwo yatangizaga iyi nama ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ko mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi, icyorezo cya COVID-19 cyihutishije uburyo inzego zitandukanye zibyaza umusaruro ikoranabuhanga, ariko ngo haracyari imbogamizi.

Zirimo kuba kubona internet yihuta cyane bitagendanye n’izamuka ry’uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa, nko mu kubakira ubukungu ku ikoranabuhanga muri rusange.

Yakomeje ati “Mu gihe ubwo busumbane bwakwirengagizwa, iterambere rizihuta cyane mu bice bimwe by’Isi, mu gihe ahandi rizagenda buhoro. Imibare irivugira. Kimwe cya gatatu cy’isi ntabwo gifite internet, kandi umubare munini ni abagore bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.”

“Inshingano zo guhindura ahazaza h’ubukungu mu ikoranabuhanga kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma, ziri mu biganza byacu dukoreye hamwe. Nta kigo, igihugu, cyangwa urwego rufite ubushobozi bwo kubikora cyonyine. Tugomba gushyira imbere ubufatanye bwa leta n’abikorera mu kwagura uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga rihendutse, kandi tugafasha abaturage bo hasi kubona ubumenyi bukenewe muri iryo koranabuhanga.”

Yavuze ko ibyiciro by’ibiganiro bizaranga iyi nama, ari amahirwe mashya akwiye kubyazwa umusaruro.

Kuri uyu munsi wa gatatu wo gukusanya ubushobozi, u Busuwisi bwatangaje ko bugiye kuba icyicaro cya Giga – gahunda ihuriweho ya ITU-UNICEF igamije kugeza internet ku mashuri yose kugeza mu 2030.

Iyi nama igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku isi

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu birenga 100

Iyi nama yari imaze iminsi itatu ibera muri Kigali Convention Centre

Abayobozi biyemeje kurushaho kugeza ikoranabuhanga aho ritaragera

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *