Ubuzima

I Kigali hagiye kubakwa ikigo kizajya kivura indwara z’umutima

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 yashyize ibuye ry’ifatizo i Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagiye kubakwa ikigo cyihariye kizajya kivura indwara z’umutima.

Iki kigo kirimo kubakwa ku bufatanye na The Heart Care and Research Foundation Rwanda, kikaba cyitezweho kuvura, guhugura abaganga no gukora ubushakashatsi.

Iki kigo kandi kizafasha abajyaga kwivuriza indwara z’umutima mu mahanga bikabahenda. Ubu rero ngo bazajya bivuriza hafi kandi bitabahenze.

Umuhango wo gutangiza kubaka icyo kigo cyitwa ‘My Heart Centre’ witabiriwe n’abayobozi bo mu Rwanda n’abandi bo mu mahanga cyane cyane mu Misiri bafite uruhare mu iyubakwa ry’iki kigo.

Usibye serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’umutima, iki kigo kizajya kinatangirwamo amahugurwa n’ubushakashatsi bizahabwa abaganga, abaforomo n’abandi biga ibyerekeranye n’ubumenyi butandukanye.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yishimiye kuba umwe mu batangije umushinga wo kubaka icyo kigo.

Ati “Iki gikorwa gihebuje kigiye kubakwa hano mu Rwanda kikazatangirwamo serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’umutima, amahugurwa n’ubushakashatsi, ni intambwe ikomeye izateza imbere ubuvuzi haba mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.”

Ibikorwa byo kucyubaka bigabanyije mu byiciro bitatu, icyiciro cya mbere kikazarangira mu mezi 18 ari imbere.

Muri rusange iki kigo kizubakwa ku butaka bungana na Hegitari 4,4 kikazuzura gitwaye miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *