I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda
Perezida Kagame avuga ko kuba uruganda rwa Volkswagen rwaratangiye gukorera mu Rwanda ari ikimeyetso cy’ibishoboka ndetse ko uburyo rukoramo bwatuye haza n’abandi bashoramari.
Mu nama izwi nka ‘G20 Investment Summit’ Perezida Kagame yitabiriye i Berlin mu Budage, yahurije hamwe abashoramari bo mu Budage n’ibihugu bya Afurika biri mu mikoranire n’ibihugu 20 bikize ku Isi, muri gahunda izwi nka G20 Compact with Africa, yavuze ku mikorere y’uru ruganda rwa Volkswagen rwatangiye gukorera mu Rwanda.
Ku wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018, nibwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Abadage rwa Volkswagen ruzajya tuteranyiriza imodoka mu Rwanda.
Ni umuhango wabereye kuri uru ruganda ruherereye mu gace kagenewe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo. Perezida Kagame akaba yarahavugiye ko yamenye ubwenge abona bwa mbere imodoka y’uru ruganda [Imodoka izwi nka Gikeri] by’umwihariko rukaba ari narwo rwabaye urwa mbere mu guteranyiriza imodoka mu Rwanda.
Muri iyi nama yitabiriye i Berlin, Perezida Kagame yavuze ko ururyo uru ruganda rukoresha bwakuruye n’abandi bashoramari, ati “Uburyo Volkswagen ikoresha bwatumye haza abandi bashoramari nka Siemens n’abandi. Ariko ibi byose ntibyakora hatabayeho ubufatanye n’abaturage bacu mu mpano zabo zitandukanye”.
Akomeza avuga ko akamaro ka Volkswagen atari uguteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa, ati “Volkswagen ntabwo iteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa ahubwo irubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije”.
Perezida Kagame avuga ko uru ruganda rudafite inyungu ku Banyarwanda gusa, ahubwo ko ari n’inyungu ku bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, u Budage,…
Ati “Volkswagen Rwanda ikoresha Abanyarwanda n’abandi batandukanye bava muri Afurika y’i Burasirazuba.Inteko Nyobozi yayo irimo Abanyarwanda bize hano mu Budage ndetse ikigo cy’ishoramari cy’urubyiruko kirimo gufasha muri gahunda y’uburyo busangiwe bwo gutwara abantu”.
Perezida Kagame yavuze ko iyi Nama ya ‘G20 Compact with Africa’ iziye igihe kugira ngo ifashe mu gushimangira iterambere rya Afurika rishingiye ku ishoramari, iyi gahunda ngo yubakiye ku mubano Afurika ifitanye n’u Budage, Ubumwe bw’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa bo muri G20, ndetse n’izindi gahunda ifitanye na Banki y’Isi hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.
Ibihugu 12 bya Afurika byitabiriye iyi nama biri muri gahunda ya Compact with Africa, ni Rwanda, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Benin, Côte d’Ivoire, Maroc, Tunisia, Togo, Burkina Faso na Sénégal.
Naho ku ruhande rwa G20, igizwe n’ibihugu 19 aribyo u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Mexique, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa na Arabia Saoudite.