HUYE:Minisitiri w’uburinganire n’iteramere Bayisenge yasabye abagore kuba umusemburo w’ubukungu bibumbira mu bibina.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu Karere Ka Huye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Bayisenge jeannette yasabye abagore kwiyumvamo ubushobozi ko nabo bakwiye gufata iyambere bagacyemura ibibazo byo mungo zabo byerecyerane n’amafaranga.
Minisitiri Babayisenge yashimangiye ko hakiri abagore benshi bo mucyaro bagifite izo nzitizi zokwiteza imbere ,aho bagikora ubuhinzi buciriritse ndetse n’ubworozi bigamije kurya ndetse nabyo bidahagije imiryango yabo ariko atarubuhinzi bubyara amafaranga kuriki hakiyongeraho n’imihindukirire y’ikirere usanga yahungabanyije. Ubuhinzi ndetse n’ubworozi byose bikicwa n’ibiza.
atari bwa buhinzi bubya.ra amafaranga.Kuri iki hakiyongeraho n’imihindagurikire y’ikirere ugasanga yahungabanyije ubuhinzi bwabo.
Abagore bo mu cyaro baracyazitiwe n’imirimo ya nyakabyizi kugipimo cyehejuru kubadashobora kugera kunguzanyo zo muri banki kuba badashobora kugera ku nguzanyo ndetse na ya mirimo yo mu rugo idahemberwa ni ukuvuga yo mu rugo idahemberwa ni ukuvuga bakora ariko itinjiza amafaranga aha niho Minisitiri yahereye ho avugako bakwiye kwiyumvamo ubushobozi ko nabo bashoboye .
Uwamahoro claudine umwe mu bagore biteje imbere wo mu Karere ka Huye Murenge wa Kigoma mu Kagali ka Kabuga aho yagize Ati.”Nabaye murugo igihe kinini nizengurukaho nkava guhinga nkajya no kwahura amatungo ariko ugasanga n’ubundi ubucyene ari bwose.”
Yakomeje agaragaza uburyo yavuye muruko kwizenguruka aho yabonye abaturanyibe babadamu bagera kuri batanu buri gitondo uko najya guhinga nabo tugahuraga nabo bagenda nkabyibazaho bikanshobera bigeze aho ndatinyuka ndababaza aho baba bagiye batagiye guhinga nuko barambwira ko bafite akazi .mu mishimga ,ntise najye mwakansabira bati yego ntakibazo nuko najye navuye murugo .
Yongeyeho ko akimara kuva murugo yabonye byinshi mubantu aho yasanze abo bakozi bamwe baba mu bibna ,nawe ba mushishikariza kukijyamo atangira yizigama inoti y’igihumi1000 buri cyumweru , ariko kuko atarasobanukiwe uko ikibina kimera ngo yumvaga ayo mafaranga arayo bazajyana ataraye bagiye kugabana abona bamuhaye 48000 arishima ,abasaba ko yazajya atanga 5000 buri cyumweru kugirango nawe atahane amafaranga menshi ,doreko yiyuzurije inzu ,ndetse anagura moto ikaba imwinjiriza amafaranga buri munsi ,nde abana be akaba yarabashuize mu ishuri ryiza ibyo byose akaba abicyesha bagenzi be bamuvanye murugo.
Nyiramahirane Alphonsine nawe n’umwe mubari bitabiriye ibyo birori nawe yagarutse mukuba asigaye aba mu makopelative y’abahinzi akaba yarabibonye mo isomo ryiza ryo kwibumbirahamwe aho yagize Ati.” Mbere ntarajya mu makopelative ndetse naho abantu bateraniye nahoranaga irungu ndetse numunabi ko ntakintu mfite cyo kugaburira abana ariko aho nagiye mo nahasanze ubumenyi bwinshi bwuburyo umuntu yakira bitagombeye ubutaka mbwinshi.”
Yongeheho ko koperative yabo yitwa dushyigikirane ko yamutinyuye gufata inguzanyo mu kibina kugirango ajyane umunyeshuri wari watsinze, ariko ko yanakomeje akizigama no muri mabanki aciriritae kugirango abashe kwiteza imbere ndetse n’umugabo we abasha ku mugurira umwambaro iyo we ntacyo afite kandi ngo mbere, umugabo yahoraga amujujubya amumbwirako ntacyo amaze kuko adabasha nogutunga umuryango we aramutse abasize,
Ngo ibyo byose yagiye abitecyerezaho akabona ntaherezo ariko kuva yajya muri koperative yamwigishije guhinga kijyambera ikindi akaba nawe iyo habaye imurika gurishwa ko nawe abasha kujya kumurika muribimwe mubyo yejeje akabona amasoko hirya hino.
Mu rwego rwo gufasha abagore gukomeza kwiteza imbere imiryango 10 yahawe inka ,imiryango 2 ihabwa imashini zo kudoda hari kandi nabahawe amashyiga yo gutekerahona za rondereza sibyo gusa abagore bahawe amafaranga yigishoro muri bamwe bari barahagaritse ikindi kandi nuko imiryango isaga 150 idasezeranye ko izasezerana neza kubwumvikame.
Nk’uko bigaragara mu gitabo kivuga ku ngamba zo kwinjiza uburinganire mu buhinzi cyanditswe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije na UN Women, bagaragaje ko abagore bakiri inyuma cyane mu gukoresha inzira z’inguzanyo, kuko abangana na 63% b’abagore ari bo banyura mu zemewe zo kugera ku nguzanyo, mu gihe abagabo ari 74%
Abagore bahabwa inguzanyo ni 25.5% mu gihe abagabo ari 45.5%. Serivisi zituruka ahandi hatari muri banki ni 60 % mu gihe abagabo ari 71%. umurenge Sacco ni 30% abagabo bo ni 38%. Inguzanyo zitangwa na banki z’ubucuruzi ni 5.6% mu gihe abagabo ari 94.6%. inguzanyo zitangwa n’ibimina ni 51.3% mu gihe abagabo ari 36.8% naho inguzanyo zitangwa n’inshuti zingana na 9.2% ku bagore na 4.1%.
Uwamaliya florence