Huye:Gasasira wari ukurikiranyweho kwiba mudasobwa yarashwe arapfa
Mu masaha ya saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2019 polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Huye itangaza ko yarashe Gasasira Felix washatse gutoroka ubwo yari akurikiranweho kwiba mudasobwa z’ikigo cy’amashuri.
Ibi byabereye mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye ubwo polisi yari imuherekeje ngo ajye kuyereka aho mudasobwa 3 ziherereye muri 36 yari yibye hanyuma agashaka kwiruka ngo atoroke nk’uko polisi ibivuga.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Slylvestre yemeje aya amakuru anavuga ko umurambo w’uyu musore wahise ujyanwa mu bitaro bya CHUB.
Ati “Gasasira ukunze kwiyita Rutayisire yafashwe yibye mudasobwa 36 mu kigo cya G.S Musange afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, hakaba hari abandi yagiye afatanya nabo kuziba barimo abagishakishwa.”
CIP Twajamahoro yavuze ko uyu musore avuka mu kagari ka Mpare, Umurenge wa Tumba, yaje gutoroka arongera afatwa bigizwemo uruhare n’abaturage.
Gasasira Felix wiyita Rutayisire yaje kubwira inzego z’umutekano ko ashaka kujya kwerekana aho mudasobwa 3 zindi ziherereye kuko hari habonetse 33 muri 36 zari zaribwe.
Mukujya kwerekana uwo bafatanyije kwiba ubitse mudasobwa 3 bageze mu nzira ashaka gutoroka ahita araswa arapfa.
Polisi ikomeza ishimira abaturage batanze amakuru kuri Gasasira ubwo yari yatorotse akongera gushyikirizwa inzego z’umutekano.