HUYE: Minisitiri prof. Bayisenge yasabye abagore kuba umusemburo w’ubukungu bibumbira mu bibina.
Abagore bo mu cyaro baracyazitirwa n’imirimo ya nyakabyizi ndetse n’iyo mu ngo zabo idahemberwa kandi ibafata umwanya munini, ku buryo badashobora kugera ku nguzanyo zo mu bigo by’imari. Ibi ni byo bemeza ko ari intandaro yo kuba bahora mu bukene.
Uwamahoro Claudine umwe mu bagore biteje imbere wo mu Karere ka Huye mu murenge wa Kigoma mu Kagali ka Kabuga ati: “Nabaye mu rugo igihe kinini nizengurukaho nkava guhinga nkajya no kwahura amatungo, ariko ugasanga n’ubundi ubukene ari bwose.”
Uwamahoro agaragaza uburyo yavuye muri uko kwizenguruka abonye abaturanyi be 5 b’abagore hari intambwe bo bateye. Ati: “buri gitondo uko najya guhinga, nahuraga nabo bagenda nkabyibazaho bikanshobera. Bigeze aho ndatinyuka ndababaza aho baba bagiye batagiye guhinga nuko bambwira ko bafite akazi mu mishimga, nti se nanjye mwakansabira bati yego nta kibazo nuko najye navuye mu rugo.”
Yongeyeho ko akimara kuva mu rugo yabonye byinshi mu bantu aho yasanze abo bakozi bamwe baba mu bibina, nawe bamushishikariza kubijyamo atangira yizigama inoti y’igihumi buri cyumweru. Ariko kuko atari asobanukiwe uko ikibina kimera ngo yumvaga ayo mafaranga ari ayo bazajyana atari aye. Bagiye kugabana bamuhaye 48,000 arishima. Yabasabye ko yazajya atanga 5000 buri cyumweru kugirango nawe atahane amafaranga menshi, dore ko yiyuzurije inzu, ndetse anagura moto ikaba imwinjiriza amafaranga buri munsi. Ahamya ko abana be yabashyize mu ishuri ryiza ibyo byose abicyesha bagenzi be bamuvanye mu rugo.
Nyiramahirane Alphonsine we aba mu makoperative y’abahinzi. Avuga ko yabonyemo isomo ryiza ryo kwibumbira hamwe nha bagenzi be. Yagize Ati.” Mbere ntarajya mu makoperative ndetse n’aho abantu bateraniye nahoranaga irungu ndetse n’umunabi ko nta kintu mfite cyo kugaburira abana ariko aho nagiriyemo nahasanze ubumenyi bwinshi bw’uburyo umuntu yakira bitagombeye ubutaka bwinshi.”
Yongeheho ko koperative yabo yitwa Dushyigikirane yamutinyuye gufata inguzanyo mu kibina kugirango ajyane umunyeshuri wari watsinze, ariko ko yanakomeje akizigamira no mu kigo cy’imari kugirango abashe kwiteza imbere no kuba yagurira umugabo we umwambaro iyo we ntacyo afite. Mbere ngo umugabo yahoraga amujujubya amubwira ko ntacyo amaze kuko atabashaga no gutunga umuryango we aramutse abasize.
Ngo ibyo byose yagiye abitekerezaho akabona nta herezo ariko kuva yajya muri koperative yamwigishije guhinga kijyambera ikindi akaba nawe iyo habaye imurikagurisha abasha kujya kumurika bimwe mu byo yejeje akabona amasoko hirya no hino.
Ubwo mu Karere Ka Huye hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku itariki 15 Ukwakira 2022, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango prof. Bayisenge Jeannette yasabye abagore kwiyumvamo ubushobozi ko nabo bakwiye gufata iya mbere bagakemura ibibazo byo mu ngo zabo byerekerane n’amafaranga.
Minisitiri Babayisenge yashimangiye ko hakiri abagore benshi bo mu cyaro bagifite izo nzitizi zo kwiteza imbere, aho bagikora ubuhinzi buciriritse ndetse n’ubworozi bigamije kurya ndetse nabyo bidahagije imiryango yabo. Kuri iki hiyongeraho n’imihindukirire y’ikirere usanga yahungabanyije ubuhinzi ndetse n’ubworozi byose bikicwa n’ibiza.
Nk’uko bigaragara mu gitabo kivuga ku ngamba zo kwinjiza uburinganire mu buhinzi cyanditswe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije na UN Women, abagore bangana na 63% ari bo banyura mu nzira zemewe zo kugera ku nguzanyo, mu gihe abagabo ari 74%.
Abagore bahabwa inguzanyo ni 25.5% mu gihe abagabo ari 45.5%. Serivisi zituruka ahandi hatari muri banki ni 60 % ku bagore, mu gihe ku bagabo ari 71%. UAbagore bakorana n’umurenge Sacco ni 30% naho abagabo ni 38%. Inguzanyo zitangwa na banki z’ubucuruzi izihabwa abagore ni 5.6% iz’abagabo ni 94.6%. Inguzanyo zitangwa n’ibimina ni zo nyinshi abagore babona kuko ari 51.3% mu gihe ku bagabo ari 36.8%, naho izitangwa n’inshuti zingana na 9.2% ku bagore na 4.1% ku bagabo.Uwamaliya Florence
By: Florence Uwamaliya