Amakuru

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Ngoma rumaze gusobanukirwa  Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

C:\Users\User\AppData\Local\Microsoft\Windows\INetCache\Content.Word\IMG_20220731_172102_745.jpg

Bamwe murubyiruko rwo mukarere ka Huye rumaze gusobanukirwa uburinganire ku rwego rwiza kuburyo rwunvako gusohokana umusore cyangwa kuba umusore yasohokanwa ninkumi ari ibintu bisanzwe.

Aba basore n’inkumi kandi bavugako kuba mwajya ahantu gutembera umukobwa akaba ariwe wishyura biba byiza kuko bituma nabo batinyuka bagakora kugirango babone nayo mafaranga yo kwitunga bo ubwabo ndetse no gushimisha inshuti zabo harimo n’izabasore.

Mutoni aline n’urubyiruko rutuye muri uyu murenge nawe yagaragaje ko kuba yasohokana n’umusore akaba ariwe wishyura ko ntakibazo cyaneko ngo kurubu byabaye ibisanzwe gusohokana umusore. Ibi yabivuze agira ati “njyewe iyo mfite amafaranga nsohokana inshuti zanjye cyaneko niyo ubasohokanye biba bisobanuye ko utamwishingikirijeho, umuhungu winshuti yawe we uba ugomba kumusohokana nka kabiri cyangwa gatatu kugirango byibuze unamwerekeko umwitayeho kandi unamufitiye urukundo”

Umwe mubasore batuye mu murenge wa Ngoma nawe agaragaza ko kuba wasohakanwa n’umukobwa ukumva ntakibazo biguteye ko naryo ari iterambere mumyumvire ati “ubundi mubuzima busanzwe umuhungu iyo yakunze umukobwa amwihagararaho ariko ibyo byo kuvuga ngo umuhungu niwe ugomba gusohokana umukobwa cyangwa ngo amwishyurire ikintu runaka ni imyumvire ya kera, igihe tugezemo iyo umukobwa ariwe ufite ubushobozi arakwishyurira cyangwa akaba yanaguha amafaranga yo kwifashisha. Iyo ariwe wagusohokanye rwose aba agomba kwishyura cyaneko byanabaye ibintu bisanzwe” si ibyo gusa kuko aba basore banagaragaza ko kuba wagira ikibazo icyo aricyo cyose ukagicyemurirwa n’umukobwa nabyo ntacyo bitwaye kurubu kuko ngo kera nta mugabo wasabaga ubufasha umugore cyangwa umukobwa. 

Aka karere ni kamwe muturere twateye imbere ugereranyije n’imyaka yashize cyaneko nako kungirije umujyi wa Kigali, sibyo gusa ahubwo munzego nyinshi cyane cyane urubyiruko bageze ku rwego rushimishije mubijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.  

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *