Hatangajwe 21 bazita amazina abana b’ingagi kuri uyu wa Gatanu
Mu Karere ka Musanze Imyiteguro y’umuhango ngarukamwaka wo Kwita
Izina irarimbanyije, by’umwihariko birashyushye cyane mu mirenge yose igize
Umujyi wa Musanze.
Urutonde rw’abitezweho kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka:
● Igikomangoma Charles cya Wales
(azitabira yifashishije ikoranabuhanga)
● Uzo Aduba – Umukinnyi wa Filimi
● Dr Evan Antin – Veterineri akaba
n’Umunyamakuru wa Televiziyo
● Neri Bukspan Umuyobozi Mukuru wa
Standard & Poor’s Credit Market Service
● Dr Cindy Descalzi Pereira – Umugiraneza
akaba na Rwiyemezamirimo
● Didier
Drogba – Rurangiranwa mu mupira w’amaguru
● Itzhak
Fisher – Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB),
● Laurene Powell Jobs – Perezida
akaba ari na we washinze Emerson Collective
● Dr Frank I. Luntz – Perezida akaba ari
na we washinze, Luntz Global
● Stewart Maginnis – Umuyobozi Mukuru
wungirije Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN)
● Thomas Milz – Umuyobozi w’Inama
y’Ubuyobozi, akaba n’ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko ya Volkswagen Group
muri Afurika y’Epfo n’Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
● Salima Mukansanga – Umusifuzi mpuzamahanga
w’umupira w’amaguru
● Louise Mushikiwabo – Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa
● Youssou N’Dour – Umuhanzi
● Naomi Schiff – Rurangiranwa mu gutwara
imodoka z’amarushanwa akaba n’Umunyamakuru
● Kaddu Sebunya – Umuyobozi w’Umuryango
African Wildlife Foundation
● Gilberto Silva – Yakiniye Ikipe ya
Arsenal
● Sauti Sol – Itsinda ry’abaririmbyi
b’ibyamamare
● Juan Pablo Sorin – Yakiniye Paris
Saint-Germain
● Moses Turahirwa – Umuyobozi wa Moshions
● Sir Ian Clark Wood, KT, GBE – Umuyobozi
Mukuru, The Wood Foundation
Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze umuhango wo Kwita Izina
uzaba umwanya wo kwishimira ibyagezweho mu bukerarugendo.
Yagize ati: “Twishimiye gusubira mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, hafi
y’ubuturo rw’ibi biremwa bihebuje mu muhango wo kwita Izina waherukaga kuba
imbonankubone mu myaka ibiri ishize. Gahunda zimeze nk’uyu muhango zigira
uruhare runini mu kubungabunga ingagi. Turashimira imbaraga u Rwanda rushyira
mu kubungabunga ibidukikije, kuko twanogeje ubunararibonye bwo gusura ingagi
ndetse twongera n’ubufasha duhereza imiryango ituriye Pariki binyuze muri
gahunda yo gusangira inyungu.
Yakomeje
ashimangira ko bishimira kuba ubukerarugendo bw’u Rwanda bukomeje kuzahuka
nyuma y’ibihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19. Yongeyeho ko biteguye gukomeza
kurind umurage karemano, gutanga serivisi zigezweho ku rwego mpuzamahanga
zimenyekanisha ibyiza by’u Rwanda no guharanira ko Abanyarwanda babonera
inyungu itubutse mu bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije