AmakuruFeature NewsUbuzima

Hari Ibigonderabuzima Bihisha Amavuta Yagenewe Abafite Ubumuga Bw’ Uruhu

Ubusanzwe rimwe mu kwezi, umuntu umwe ufite ubumuga bw’uruhu yemerewe kujya ku kigonderabuzima agahabwa uducupa tubiri ubundi akishyura Amafaranga 200 Frw gusa.

Nkuko byavuzwe n’umuyobozi w’ umuryango w’ Abafite Ubumuga Bw’ Uruhu mu Rwanda (OIPPA), Akimaniduhaye Dieudonné mu nama yahuje Ubuyobozi Bwa OIPPA n’abayobozi b’ibitaro hamwe n’ibigonderabuzima, yabaye kuwa 23 Kanama 2024.

Yavuzeko hakiri Ibigonderabuzima Aho Abayobozi babyo bashyiraho amategeko yo kudatanga Ayo mavuta babitewe nuko ngo aba ahenze.
Akimaniduhaye Dieudonné ATI. “Hari naho usanga umuyobozi w’ikigonderabuzima ariwe ugendana urufunguzo rwahabikwa Amavuta maze wagerayo ugasanga harafunze.”
Yakomeje avugako hari nubwo bibuka kuyatumiza ariko bayabatse.
Ati.”Hari Umwe wagiye Ku kigonderabuzima kwaka Amavuta maze bamubwira ko agomba kubanza gusubirayo akabara Abafite Ubumuga Bw’ Uruhu Bose batuye murako gace Kugirango bamenye umubare bazana Kuva kuri farumasi (pharmacie) y ‘Akarere.”

Dieudonne Akimaniduhaye Yasoje avuga ko ibyo bakora Arukudaha agaciro ubuzima bw’abafite Ubumuga Bw’ Uruhu kuko aya mavuta ari umuti ubarinda uruhuri rw’indwara
ziganjemo kanseri y’uruhu ibugarije.

Umuyobozi w’abaganga n’ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, Dr Fedine Iratubona, yavuzeko ibyo bigaragaza ko hakiri icyuho mu baganga Bamwe na bamwe Bityo ko hakenewe amahugurwa n’ubukangurambaga Kugira Abafite Ubumuga Bw’ Uruhu Nabo bahabwe uburenganzira bubakwiye nk’abandi.

Dr Amani Urujeni Alice, Umuganga w’indwara z’uruhu mu Bitaro bikuru bya Kaminuza ya Kigali, yashimangiye ko mu Rwanda hari amavuta ahagije akoreshwa n’abafite ubumuga bw’uruhu, Yewe anasaba ko amavuriro Menshi yarangura aya mavuta mu rwego rwo gufasha Abafite Ubumuga Bw’ Uruhu kuko Arumuti bakenera Buri munsi.

Mu gihe ufite Ubumuga Bw’ Uruhu abuze aya mavuta bishobora gutuma arwara kanseri y’uruhu ikunze kubibasiral iterwa n’izuba ryinshi.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading