AmakuruPolitikiUncategorized

Hari abadepite banenga iyemezwa rya Perezida Museveni nk’umukandida mu matora ateganijwe

Abadepite batandatu banenze icyemezo cya Komite Nkuru y’Ishyaka (CEC) riri ku butegetsi muri Uganda, NRM cyo kwemeza ko Perezida  Yoweri Kaguta Museveni ari we uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021.

Aba badepite barimo  Theodore Ssekikubo (Lwemiyaga), Monica Amoding, John Baptist Nambeshye, Sam Lyomoki,  Gaffa Mbwatekamwa na Patrick Nsamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 21 Gashyantare 2019, aba badepite bavuze ko iki cyemezo kigayitse kandi ko ari imbogamizi kuri demokarasi.

Umwe muri aba depite Ssekikubo yagize ati “ Gutanga abakandida b’ishyaka si akazi ka CEC, ibibareba ni uguha umugisha abatanze kandidatire. Ni gute batangaza umukandida umwe? Twamaganye uriya mwanzuro. Twe nk’abahagarariye rubanda ntitwabishyigikira.”

Mugenzi we, Depite Nambeshye yavuze ko icyemezo cya CEC ari icyo gutsindagiraho abarwanashyaka ba NRM umukandika kandi ko kinyuranyije n’amategeko.

Ati “ Gushyiriraho abakandida  bitandukanye n’itegeko nshinga rigenga ishyaka. Ntibakwiriye gukumira abandi bagaragaje ko bashaka guhagararira ishyaka. Kuki batabanje kwegera abaturage  ngo bavuge uko babyumva?”

Perezida Museveni wemerewe guhagararira ishyaka rye amaze imyaka 33 ku butegetsi. Iyi ni inshuro ya gatandatu agiye kuziyamamariza kuyobora Uganda.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *