Habonetse abarwayi 26 ba Coronavirus mu Rwanda barimo 6 babonetse mu baturage mu mujyi wa Kigali

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru hagaragaye abantu bashya batandatu banduye Coronavirus mu Mujyi wa Kigali mu gihe I Rusizi habonetse 18 naho ku mupaka wa Rusumo haboneka babiri.

Muri rusange abarwayi babonetse kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020, ni 26 mu bipimo 3,252. Abakize uyu munsi ni babiri mu gihe nta muntu n’umwe wahitanywe n’iki cyorezo.

Icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyageze mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, ubwo habonekaga umurwayi wa mbere.

Kuva icyo gihe abantu 111,257 nibo bamaze gupimwa aho muri bo abagera kuri 728 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abandi 359 aribo bamaze gukira naho abakirwaye ni 367.

Abantu babiri nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ikangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Polisi y’Igihugu.

Mu mabwiriza yashyizwe abanyarwanda basabwa kubahiriza harimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza kandi abantu bagasabwa kukambara igihe cyose bavuye mu rugo cyangwa bahuye barenze umwe.

Abanyarwanda kandi basabwa kwita ku muco wo gukaraba intoki bakoresheje isabune n’amazi meza cyangwa bagakoresha imiti isukura intoki [Hand sanitizers]. Basabwa kandi kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwibuka guhana intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi mu gihe bari kuganira.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *