UbukunguUbuzima

Guhemberwa kuri konte bijyane no guteganyirizwa kwabakora mubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda.

Mu gihe, imyumvire y’abakoresha n’abakozi yahindutse, umukoresha akumva ko akwiye guhembera umukozi we kuri konte, akamugenera ubwiteganyirize n’ubwishingizi, bizahindurira ubuzima bw’umukozi , binafashe umukoresha guhabwa sirivize nziza kandi inoze.

Ibi bigarukwaho na STECOMA, Sendika y’abakozi bakora mubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda mu bukangurambaga buzaramara igihe cy’icyumweru, bukaba bwaratangiye 19 kugera 26/03/2022. Ni ubukangurambaga bufite insanganyatsiko igira iti “ Guteza imbere umurimo unoze w’ubwubatsi mu mujyi wa Kigali,  serivisi nziza, kwihesha agaciro nk’inkingi y’iterembere k’umufundi  n’igihugu muri rusange”.

Iki cyumweru cyahariwe umufundi mu mujyi wa Kigali, kikaba kiri kuba ku bufatanye bwa STECOMA n’ ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, bwaboneyeho gusaba abafundi ndetse n’abayedi guca akajagari mu myubakire, aho bashishikarizwa kwanga ababashora mu myubakire y’akajagari.

Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA  Evariste Habyarimana avuga ko Buri mwaka hakorwa icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bugamije gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorera ubuvugizi no kongerera ubushobozi abakozi bibumbiye muri Sendika y’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda.

Yagize ati “ umufundi utariteganyirije  ngo abe afite ubwiteganyirize, iyo ashaje cyangwa intege zikamubana nkeya abera umutwaro Leta, ni ngombwa ko tubashishikariza kugana ubwiteganyirize , bakagira n’ubwishingizi”.

Yakomeje agira ati “ Twifuza ko umuntu wese ukora mu bwubatsi agomba kuba afite amasezerano y’akazi ( contract), byumwihariko turasaba Leta ko mu masoko itanga yubakisha ibikorwa remezo, izajye ishyiramo ko abafundi n’abayendi bahabwa amasezerano, ubwiteganyirize n’ubwishingizi”.  

Evariste  yakomeje agira ati “nka STECOMA twiteguye ko Leta , abikorera, abubatsi bose bazatwumva kuko bifitiye akamaro buri umwe no ku hazaza  heza h’igihugu cyacu”

Abafundi barasabwa gukora umurimo unoze

Gutangiza ubu bukangurambaga bikaba byarabereye mu mujyi wa Kigali wose, hakorwa umuganda. Mu karere ka Nyarugenge wabereye mu murenge wa Kigali ahubakiwe inzu abangirijwe n’ibiza kimwe n’abatishoboye; mu karere ka Gasabo ubera mu murenge wa Jali  ahubakiwe abatishoboye, uwo mu karere ka kicukiro wabereye mu murenge wa Masaka ahubakiwe umurinzi w’igihango.

Ibi byose bikaba byari mu bukangurambaga bigamije gushishikariza abakora akazi kubufundi n’ikiyedi gukora umurimo unoze, basabe abakoresha babo kujya bahemberwa ku makoti kandi bashakirwe ubwiteganyirize  by’umwihariko bashakirwe n’ubwishingizi.  

Abafundi n’abayedi baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko hari bimwe mu bibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi ariko hari n’ibindi byinshi bamaze kugeraho babikesha aka kazi. Bagira bati “ Mukazi kacu  twamburwa amafaranga twakoreye, iyo umufundi avunikiye ku gikwa, ataha atyo inshuro nyinshi ukagobokwa nuko  afite ubwisungane mu kwivuza  (Mutuel de Sante) gusa. Guhembwa mu ntoki buri munsi ntacyo bidufasha kuko usanga tuyanywera cyangwa tukayapfusha ubusa, ni byiza ko abo dukorera bazajya batwishyura babinyujije kumakonti yacu dore ikoranabuhanga ryaraje, ntibikigombera kujya kuri banki”.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa mbere  ushinzwe kongere abanyamuryango n’Imishyikirano rusange  mu nzego z’umurimo Florentine Mukasine, avuga ko amazu yarasanzwe ari kubakwa ariko baje gufatanya nabari kuyubaka kugirango babashishikarize gukora umurimo unoze.

Yagize ati “Twaje kubwira abafungi bo mu murenge wa Kigali kugirango bishyire hamwe kuko iyo abantu bishyize hamwe bagira ijwi rimwe, iterambere rikihuta. Turi gusaba abafatanyabikorwa ndetse nabakoresha ko bafata abakora imirimoy’ubwubatsi  itanditse nkabandi bakozi bose,bahemberwe igihe kuri konti, bateganyirizwe kandi bashakirwe n’ubwishingizi”

Umukozi muri kampani ya Real Construction mu ishami ry’abakozi Kazungu Emmnauel , avuga ko abakozi bakorana na company ya Real construction bose baba barabanje guteganyirizwa kandi bagahemberwa ku makonte yabo. Emmnanuel yagize ati “ abakozi dukoresha mu bwubatsi bose tubaha amasezerano, tukabaha ubwiteganyirize. Nabo duha sous tretance turabakurikirana tukareba niba koko baha abakozi amasezerano, ko babishyurira ubwiteganyirize”. Yakozeje avuga ko Atari byiza ko wabuza umukozi uburenganzira bwe cyane ko n’amafaranga asabwa aba ari make cyane. Ikindi gikomeye tubagira inama yo kwibumbira mu bimina.

Umuyobozi mu karere ushinzwe imiyobororere mu karere ka Nyarugenge Niyibizi Jean Bosco, yavuze ko mu murenge wa Kigali hari kubakwa inzu 48 zabasenyewe n’ibiza, inzu ennye ziri kubakirwa abatishoboye n’izindi 12 zizubakwa n’umujyi wa Kigali. Mu kwezi kwa 6 inzu 52 zizahabwa abaturage. Abafundi n’abayedi bubaka ayo mazu bahembwa n’umujyi wa Kigali kuri konte zabo.

Yagize ati “STECOMA ni ubusanzwe ni umufatanyabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, ibyo basaba ni byiza, natwe uko dushoboye tugomba kubibwira abaturage, ni ibintu byingirakamaro, nk’ubuyobozi ntabwo twakishoboza ubukangurambaga tutari kumwe n’aba bafatanyabikorwa bakarere”.

Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko amasezerano yanditse arebana n’uburyo umurimo ukorwa cyangwa arebana n’izindi nyungu zihuriweho akorwa hagati y’Inzego zihagararira abakozi cyangwa intumwa z’abakozi aho inzego zihagararira abakozi zitari ku ruhande rumwe n’umukoresha umwe cyangwa benshi cyangwa Inzego zihagararira abakoresha ku rundi ruhand.

Itegeko kandi rivuga ko amasezerano hagati y’umukoresha n’umukozi wiyemeza gukora akurikije amabwiriza y’umukoresha akabihemberwa umushahara;

Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riviga ko umukozi afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe Abakozi n’ababahagarariye bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’uko akazi gateye, gakorwa n’uko gakwiye gukorwa. Abakozi bafite uburenganzira bwo gushinga sendika cyangwa kujya muri sendika iriho.

STECOMA ni Sendika y’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda uhuriwemo n’abanyamuryango 68000, ifite intego zihariye zirimo Kurengera inyungu z’abanyamuryango bayo; Guhamya no guteza imbere ubumwe, ubufatanye n’ubuvandimwe mu manyamuryango bayo bose. STECOMA ikagira  indangagaciro zigomba kuranga abanyamuryango bayo harimo Ubufatanye, Umutimanama n’ Ubwitange. Ikaba iharanira guteza imbere agaciro n’imibereho myiza y’abakozi bibumbiye muri Sendika y’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda. 

Ubwanditsi:Uwamaliya Florance

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *