Gisagara: Gutura ku midugudu byahinduye ubuzima bwa benshi
Intara y’Amajyepfo, mu karere ka Gisagara Abaturage barashima gahunda yo gutura hamwe ku midugudu nk’igisubizo cyabahaye umuti nyawo wo kubyaza umusaruro ubutaka buto bari batuyeho ndetse no kwishakamo ibisubizo,ibi ngo bikaba byarafashije kwihutisha iterambere ry’akarere ndetse n’abaturage muri rusange.
Nzeyimana Etienne
Nzeyimana Etienne utuye mu kagari ka Gakoma,waganiriye n’Imenanews,com,ahamya ko gutura ku midugudu byamufashije we n’abaturanyi be kugera kuri byinshi cyane , ugereranije na mbere ubwo bari bagituye mu buryo bwa kera ,aho wasangaga iterambere ryabo ridashoboka cyane ko bari batuye ahantu hatabasha kugera iterambere bitewe n’imiterere yaho .
Yagize ati”Nyuma y’uko ubuyobozi budukanguriye ibyiza byo gutura ku midugudu, nanjye nafashe iyambere nishaka mo ubushozi mbasha kwiyubakira inzu aho nzatura n’abandi kumudugudu, kuburyo ubu nizeye ko kugera ku iterambere bizanyorohera ndetse naba maze gushaka umugore abana bacu bakazavukira ahantu hashimishije”.
Nzaranba Venuste
Nzaranba Venuste nawe utuye mu mudugudu yarase ibyiza byawo agira ati”Ubu iterambere ryaratwegereye bitandukanye na mbere ,kuko nka kera byaratugoraga kugeza umurwayi kwa muganga,ariko ubu imodoka y’ubutabazi itugeraho byoroshye,kubera imihanda ,amazi n’amashanyarazi nabyo byatugezeho tubikesha gutura ku midigudu”
Innocent MVUKIYEHE
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa karere ka Gisagara ,yashimangiye ko gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu ari imwe mu mirongo ngenderwaho yihutisha iterambere ,bityo ibikorwa remezo bikenerwa mubuzima bwa buri munsi , bikoroshya uburyo bwo mu kwegereza serivisi nziza abaturage ,hagamijwe kuzamura urwego rw’imibereho yabo
Yagize ati”Mu karere ka Gisagara kimwe nahandi henshi mu gihugu, natwe ntitwasigaye inyuma muri gahunda yo gutuza abaturage bacu ku midugudu, kuko ari bwo buryo bushoboka kandi bwizewe mu kwihutisha iterambere ryabo, muburyo bufatika cyane ko impinduka nziza ziza zoroheye impande zombi, zaba ubuyobozi ndetse n’abaturage,ikindi n’uko ibikorwa remezo bibageraho bidahenze cyane,byongeye ubutaka bari batuye ho bugakoreshwa mukuzamura imibereho yabo,hakiyongeraho no kuba babasha gucungirwa umutekano wabo neza.
Gutura ku midugudu ni gahunda ya Leta yatangijwe muwi 1996 ikaba yarashyizweho hagamijwe gufasha abaturage kuhitamo uburyo bwo gukoresha neza ubutaka bafite,no guhindura imyumvire kubijyanye n’imibereho yabo, aho ibikorwa byiterambere bibageraho mu buryo bworoshye kandi nabo bakabigiramo uruhare,ibi bikaba bitanga ikizere aho byamaze gushyirwa mu bikorwa,ugereranije n’aho bitaragera.
Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru hafashwe ifoto y'urwibutso