Gatsibo:urubyiruko rugera kuri 50 rwize imyuga y’ubudozi rukomeje guhangana ningaruka za covid-19
Gatsibo urubyiruko rugera kuri 50 rukomeje guhanga ningaruka za coravirusi ,uru rubyiruko rwahisemo kwibumbira hamwe rukora udupfuka munwa bityo bigatuma hari amafaranga babasha kwinjiza muri bino bihe bagihanganye ningaruka za coronavirusi.
Urubyiruko rwa Gatsibo rwishimiye kuba rwaribumbiye hamwe rukabasha kubona amasoko y’udupfukamunwa babifashijwemo n’Akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje ko ari iby’agaciro cyane kuba Gatsibo ifite urubyiruko rwabashije kubafasha guhangana niki cyorezo
Gasana Richard akomeza ashimira urubyiruko rukigumya kubafasha kubwira abaturage rubereka uko abantu bagomba bakaraba intoki n’amazi meza banereka abantu uko bagomba kwambara neza agapfukamwa ,ndetse noguhana neza intera. .
Yagize ati:’’Bakobwa mugomba kuvuga ‘’oya’’. Igihe cyose ubonye Umusore cyangwa umugabo agushukashuka ashaka kugusambanya, kandi ukanavuza induru utabaza kugirango utabarwe utarahohoterwa ejo tutazabura abo twitabaza kandi tmudufitiye runini “
Alice Gashonga numwe mu ryubyiruko uhagarariye abandi yatangarije ikinyamakuru imenanews.com
Agira Ati:’’ sinzatatira igihango cy’umutoza w’ikirenga afitanye n’urubyiruko, dukwiye kwirinda icyatuma abasore cyangwa abagabo baduca urwaho bakatwiraramo bakadutera inda zitateganyijwe kubera kubura ubushobozi badufatirana kuberana coronavirusi akaba asaba urubyiruko rwose kugumya kwihagararaho bavuga oya.’’. Birinda uwabashuka yitwaje korona yabateje ubucyene kandi bafite amaboko n’ubushake bwo gukorera igihugu cyababyaye.
Aha yaboneyeho gusaba ababyeyi babo kubaba hafi mugihe bahuye n’ibyago kuko usanga kenshi batabafata neza bigatuma bajya mumuhanda bakishora mubiyobayabwenge ndetse n’ubusambanyi bigatuma babura ejo hazaza bakaba baboneyeho kubwira uru byiruko rwa Gatsibo kwirinda ababashuka bitwaje ikofi kuko urubyiruko rushoboye.
By Uwamaliya Florence