Gatsibo:urubyiruko rugera kuri 50 rwize imyuga y’ubudozi rukomeje guhangana ningaruka za covid-19

Gatsibo urubyiruko rugera kuri 50 rukomeje guhanga ningaruka za coravirusi  ,uru rubyiruko rwahisemo  kwibumbira hamwe rukora udupfuka munwa bityo bigatuma hari amafaranga babasha kwinjiza muri bino bihe bagihanganye ningaruka za coronavirusi.

Urubyiruko  rwa Gatsibo   rwishimiye   kuba rwaribumbiye hamwe  rukabasha  kubona amasoko y’udupfukamunwa babifashijwemo n’Akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje  ko ari iby’agaciro cyane  kuba Gatsibo ifite urubyiruko  rwabashije   kubafasha  guhangana  niki cyorezo

Gasana Richard  akomeza ashimira urubyiruko rukigumya kubafasha  kubwira abaturage  rubereka  uko abantu bagomba bakaraba  intoki n’amazi  meza   banereka abantu  uko bagomba   kwambara neza  agapfukamwa  ,ndetse noguhana  neza  intera.    .

Yagize ati:’’Bakobwa mugomba kuvuga ‘’oya’’. Igihe cyose ubonye Umusore cyangwa umugabo agushukashuka ashaka kugusambanya, kandi ukanavuza induru utabaza  kugirango utabarwe utarahohoterwa ejo tutazabura abo twitabaza kandi tmudufitiye  runini “

Alice  Gashonga   numwe  mu ryubyiruko uhagarariye abandi  yatangarije ikinyamakuru  imenanews.com

Agira Ati:’’ sinzatatira  igihango cy’umutoza w’ikirenga afitanye n’urubyiruko,   dukwiye   kwirinda icyatuma  abasore cyangwa    abagabo baduca urwaho bakatwiraramo  bakadutera  inda zitateganyijwe  kubera  kubura ubushobozi  badufatirana kuberana  coronavirusi  akaba asaba  urubyiruko rwose   kugumya kwihagararaho bavuga oya.’’. Birinda uwabashuka yitwaje korona  yabateje ubucyene    kandi bafite   amaboko  n’ubushake bwo gukorera igihugu  cyababyaye.

Aha yaboneyeho gusaba  ababyeyi babo kubaba hafi mugihe bahuye n’ibyago kuko usanga kenshi batabafata neza bigatuma bajya mumuhanda bakishora mubiyobayabwenge ndetse n’ubusambanyi  bigatuma  babura ejo hazaza bakaba baboneyeho kubwira uru byiruko rwa  Gatsibo  kwirinda ababashuka bitwaje ikofi kuko urubyiruko rushoboye. 

By  Uwamaliya  Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *