Gasabo : Hatangijwe gahunda yokuboneza urubyaro kubagabo
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Ukwakira 2018 mu karere ka Gasabo kubitaro bya Kibagabaga, hatangijwe igikorwa cy’ubukangurambaga kubaganga n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’Itangazamakuru, mu rwego rwo gukangurira abantu kuboneza urubyaro by’umwihariko abagabo (vasectomy).
Mu ijambo rye Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga Dr Mutaganzwa Avite ubwo yatangaga ikaze kubari baje gukurikirana iki gikorwa cyo kuboneza urubyaro kubagabo, yashishikarije abaganga bagenzi be, kurushaho gusobanukirwa neza ukuntu ubu buryo bukoreshwa, hagamijwe kuzafasha abagabo bose bazabagana bifuza kuboneza urubyaro.
Umwe mu batangabuhamya witwa Hategekimana Ignace afatanije n’Umugore we Mukanyandwi Germaine bafitanye abana batanu ,batangaje ko bafashe iyambere mu kuringaniza urubyaro aho bamaze igihe cy’imyaka umunani bishimira impinduka byabazaniye ziganisha ku iteranbere ,uruhare runini rukaba icyemezo bumvikanye ho bombi, bityo umugabo nawe akaboneza urubyaro (vasectomy) aribyo bikunze kwitwa kwifungisha kubagabo.
Muri iki gikorwa kandi hifashishijwe iyakure, herekanwe umugabo w’imyaka 48 witwa Jean Pierre akaba ari Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada , aho yari arimo gukorerwa igikorwa cyo kwifungisha, mu buhamya bwe akaba yaratangarije abamurebaga ko ntamugabo ukwiye guterwa impungenge no kuringaniza urubyaro kuko bitababaza ,bitwara akanya gato,kandi ntibigire ingaruka, ahubwo bikaba uburyo bwiza bwo kugera ku iterambere mu muryango.
Dr Anicet Nzabonimpa umukozi wa Minisante mu kigo cya RBC ufite mu nshingano gahunda yo kuringaniza urubyaro ,akaba ari nawe uhagarariye ikigikorwa cya vacetomy ,yagize ati:”Ntitwagena umubare w’abana bazavuka hirengagijwe uhare n’icyemezo gikwiye gufatwa n’umugabo ,bityo abagabo bakaba bakwiye gufashwa guhindura imyumvire kuri iki kibazo gihangayikishije Isi muri rusange”.
Yagarutse kugikorwa cyo kuboneza urubyaro cyane kubagabo, ashingiye ahanini kukuba aribo babigiramo uruhare runini mu kubyara cyane kabone niyo umugore yaboneza urubyaro, nyamara umugabo atiyumvisha neza ingaruka ziri mukubyara benshi, amuca inyuma akabyara ahandi ,mu gihe umugabo wamenye ko kuboneza urubyaro aringombwa akanabikora, aba atandukanye n’ibibazo bya hato na hato biterwa no kubyara abo utazabasha kurera, kandi iterambere rikihuta mu muryango.
Dr Anicet Nzabonimpa yaboneye ho kumara impungenge Abagabo bashaka kuboneza urubyaro, asobanura ko ntazindi ngaruka bitera ,akaba ari n’igikorwa gifata akanya gato, aho umaze kubikorerwa aruhuka iminota 15 gusa akikomereza gahundaze.
Kuboneza urubyaro ni gahunda ya Leta igamije gushishikariza no gufasha abatuye Igihugu kubyara abana bashoboye kurera, yaba kubagaburira, kubishyurira amashuri, kubavuza n’ibindi nkenerwa kumwana uri mu muryango.