Gakenke: Koperative Dukundekawa Musasa irishimira ibyo imaze kugeraho
Abahinzi bakawa bagize Koperative Dukundekawa Musasa barishimira ibyo bagezeho mu gihe kigera ku myaka 20 yose bamaze bateye intambwe idasubira inyuma , aho bamaze kwiyuzuriza inganda zitunganya kawa ndetse bakishimira intera bariho ubu kuko bamaze kugera kurwego rwa kabiri mu gutonora kawa mu buryo bwizewe buzwi nka ‘Green Coffee’.
Ibi nibyatangajwe n’Umuyobozi w’uruganda Nshimyimana Ernest mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru , aho yatangaje ko koperative yavutse mu mwaka 2000 igatangizwa n’abahinzi bakawa bagera kuri 300 , ubu bakaba bamaze kugera kubanyamuryango 1.193 bagizwe n’abagore ndetse n’abagabo , bakaba kandi bamaze kwiyubakira inganda zigera kuri enye harimo urwa : Mbirima , Nkara , Musambira ndetse n’uruganda runini rwa Gatagara ari naho hari icyicaro gikuru.
Yakomeje avuga ko muri zo nganda enye bafite harimo urwa Mbirima rwihariye ubushobozi bwo gutunganya ikawa yateguwe ku buryo bw’umwimerere , kuko iba yaritaweho kuva mu ihingwa ryayo ikarindwa imiti na mafumbire biva mu nganda , iyi ikaba izwiho umwihariko wuje umwimerere ntagereranywa kandi igakundwa cyane.
Mubindi yagarutseho bishimira harimo ko kugeza ubu 95% ,by’umusaruro woherezwa mu mahanga naho 5% by’umusaruro usigaye ugacuruzwa imbere mu gihugu .
Mubigize umusaruro woherezwa mu mahanga ungana na 95% harimo 60 % by’umusaruro wiherezwa ku isoko ry’Iburayi , 25% bikoherezwa muri Amerika y’Amajyaruguru mu gihe 15% byawo bicuruzwa muri Aziya cyane cyane mu bihugu by’Ubuyapani na Australiya .
Iyi koperative kandi ifite abafatanya bikorwa hano m’u Rwanda bakorana nabo mu rwego rwo gukaranga kawa nka Burbon Cofee , Rwashoscco ndetse na Rwanda Farmer Coffee Company.
Uretse kuba abanyamuryango bagize koperative Dukundekawa Musasa bazwiho umwihariko w’iki gihingwa cyamaze kwigarurira imitima ya benshi , sibyo gusa kuko banateye indi ntambwe mu bucuruzi buhanitse , kuri ubu bakaba bishimira ko mu bindi bagezeho harimo uruganda rw’amata rwa Ruli , rukaba rugeze ku rwego rwo gutunganya amata y’inshyushyu , ikivugutu kihariye , hakiyongeraho gukora yahurute (Youghat). Iri karagiro rikaba ryaravutse nyuma y’uko koperative yari imaze kuremera abanyamuryango bayigize bagahabwa inka za kijyambere zigera kuri 220 ndetse n’ihene 46.
Muri Dukundekawa kandi hari itsinda Rambagirakawa iri rikaba aritsinda rya bahinzi bakawa ba bagore 253 batangiye mu mwaka wa 2012 nyuma kwihuriza hamwe bagahuza imbara n’ibitekerezo , kuri ubu bakaba batunganya kawa y’umwihariko bagurisha mu budage , aho bafite umufatanya ufite KAFE KOPERATIVE , iyi kawa yabo ikaba igera ku isoko yahawe izina rya ‘Angelique Finest Coffee’ aba bagore baka banafite ibindi bikorwa bakora birimo kudoda Uduseke ndetse banakora ibikoresho by’isuku nabyo bifite umwihariko wo kuba bicuruzwa ku I soko ry’Uburayi n’Amerika.
Perezida wa koperative Celestin Mubera ashimangira ko koperative yageze kuri byinshi muri iyi myaka isaga 20 bamaze bakora , kandi buri munyamuryango mu bayigize akaba ari umuhamya w’ibyo amaze kugeraho abikesha urwego ibyo yaharaniye rugezeho.
Yagize ati “ Urwego koperative imaze kugeraho twese nk’abanyamuryango turabyishimira ukurikije aho twavuye naho tugeze ubu , ndetse n’icyerekezo twihaye mu bikubiye mu ntego tugenderaho”.
Yongeyeho ko ibyari ibibazo mu myaka yatambutse kuri ubu byahindutse amateka , koperative ikaba ikataje mu kurushaho kwiyubaka , byaba kurangiza ibirebana n’inguzanyo zatswe mu ri banki , zaba zimwe mu ngaruka zagiye zikurikira imiyoberere mibi yaranze abayobozi babanje , n’ibindi … ahubwo abanyamuryango bakaba bagerwaho n’ibyiza bituruka kumusaruro bakesha imbaraga zabo nko kuba muri ibi bihe bitoroshye Isi n’u Rwanda muri rusange bihanganye n’ingaruka zakuruwe n’icyorezo cya Covid-19 , bagobokwa bakagenerwa byinshi mubibafasha kuzamura imibereho yabo , haba mu byerekeye ibiribwa , ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi , hatibagiwe n’ibikoresho bibafasha by’umwihariko mu rwego rwo kwita ku gihingwa cya kawa bitangiye.
Biteganijwe ko mu ntangiro y’Umwaka wa 2021 Koperative Dukundekawa Musasa izataha laboratwari (Laboratory) Mpuzamahanga izajya yifashishwa mu gusogongera kawa hagamijwe kumva umwihariko w’ubwiza bwayo mbere y’uko ihatana n’izindi ku isoko .
Hari kandi kuba hateganijwe kubakwa uruganda rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 200 , ruzaba rufite umwihariko wo gukaranga kawa ikabasha kugezwa ku isoko yarangije gutunganywa ku buryo budasubirwaho , ibi bikazagerwaho k’ubufatanye n’umufatanyabikorwa USAIDF.
Taya Theoneste Ahimana