Gabon: Jean ping yakuriwe inzira kumurima, Ali Bongo agumana umwanya w’umukuru w’igihugu
Urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemeje bidasubirwaho ko Perezida Ali Bongo Ondimba ariwe uherutse gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika arusha Jean Ping amajwi asaga ibihumbi bitandatu.
Amatora ya Perezida yabaye mu mpera za Kanama mu gihugu cya Gabon.Kimisiyo y’amatora yatangaje ko Bongo yatsinze ku majwi 49 kuri 48 ya Ping.
Itangazwa ry’amajwi ryakurikiwe n’imyigaragambyo ndetse n’imvururu zahitanye bamwe ndetse bimwe mu bikorwa remezo birimo n’inzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko igatwikwa.
Ping yajyanye ikirego mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga asaba ko amajwi asubirwamo, uko yavugaga ko yibwe amajwi.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo urukiko rwatangaje ko Bongo bidasubirwaho ariwe watsinze amatora.Rwatangaje ko Bongo yagize amajwi 50.66% naho Ping akagira 47.24%.
BBC yatangaje ko guverinoma ya Gabon yaburiye Jean Ping kwitwararika, akabuza abamushyigikiye kujya mu mihanda n’ibindi bikorwa by’urugomo, ngo kuko ikiraba cyose azakibazwa.
Nyuma y’itangazwa ry’amajwi, mu mujyi wa Libreville hagaragaye imirongo y’abantu benshi ku mabanki n’ahacururizwa ibiribwa, bigaragara ko bafite ubwoba ko hari ikibazo cyaba.u Bufaransa bwo bwasabye abaturage babwo baba muri Gabon kuguma mu rugo.