FAWE Rwanda na MasterCard Foundation bishimiye hamwe n’abakobwa 211 bahawe Impamyabumenyi
Abanyeshuri bagera kuri 211 b’abakobwa barihirirwa na FAWE Rwanda ifatanyije na MasterCard Foundation, barangije mu mwaka wa 2021/2022, bitezweho impinduka zitandukanye mu kuzamura ubukungu no kwihangira imirimo ku rwego rw’igihugu.
Ibi byavuzwe ubwo aba bakobwa basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza bahabwaga impamyabumenyi zabo.
Aba bakobwa bashimiye FAWE Rwanda kurwego rutagereranwa bavuga ko yababereye umubyeyi kuko Atari mw’ishuri gusa ba babaye hafi ahubwo ko no mu buzima busanzwe batabatereranye.
Bamwe muri bano bakobwa bize muri kaminuza y’u Rwanda abanda biga muri INES Ruhengeri
Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi batangiye no kwihangira imirimo aho bavugako ibyo FAWE Rwanda yabakoreye badashobora kubyihererana bagomba no kubisangiza abanda binyuze mu guhanga imirimo bityo bakagera abo baha akazi nabo bakiteza imbere.
Deborah Byukusenge utuye mu Karere Ka Kamonyi nawe yasoje icyikiro cya kabiri cya kaminuza mw’ishami rya laburatwari, ubu akaba yaratangiye umushinga wo gukora ingemwe z’ibiti by’imbuto zizajya zihabwa abana bafite ikibazo k’imirire mibi.
Byukusenge Deborah Ati, “Natangiye uyu mushinga bitewe nuko nabonaga aho mvuka hari higanje ikibazo k’imirire mibi mu bana bityo bijyanye nibyo nizi nunguka igitekerezo cyo kuba nafasha bano bana mu rwego rwo kuba nange bafasha abanda nkuko nange FAWE Rwanda yangiriye neza ikamfasha.”
Yakomeje avuga ko afite gahunda yo kwagura akava iwabo akagera nahandi hagaragara ibyo ibazo by’imirire mibi mu gihugu, kugeza ubu akaba amaze guha akazi abantu 15, kandi ko ingemwe akoresha zerera imyaka 2 naho izisanzwe zikerera imyaka 5.
Diane Izere nawe n’umwe mu bahawe impamyabumenyi, akaba yarasoje ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no gupima ubutaka, ubu ariko nawe akaba yarabashije kwihangira umurimo aho akora inkweto mu gihe yarakirimo ashaka akazi kibyo yizo.
Diane Ati, “Mfite imyaka 24 mvuka mu Karere Ka Karongi ariko ubu nkorera mu Karere Ka Musanze aho natangiye umushinga wo gukora inkweto zubwoko bwose zaba izabagore, abagabo ndetse n’abana, aho dufata ibikoresho bitandukanye harimo impu nibindi tukabikoramo inkweto nshyashya.
Yasoje ashimira FAWE Rwande kuko amafaranga yatangiranye arayo FAWE yagendaga ibaha bityo we agakoresha ho macye andi akayizigamira, ariho yakuye zimwe mu mashini akoresha mu mushinga we wo gukora inkweto.
Mukamwezi Vestine n’umubyeyi utuye mu Ka Karere Ka Muhanga, ashimira FAWE byimazeyo kuba yarafashije umukobwa we ikamurihirira amashuri none ubu nawe akaba yahawe impamyabumenyi.
Vestine Ati, “Iyo FAWE itatugoboka ubu umukobwa wange aba yaravuye mw’ishuri kera kandi sino kwiga gusa kuko yagize ikibazo ararwara ariko FAWE yatubaye hafi mu bitaro kugeza akize arongera asubira mw’ishuri.”
Yasoje avuga ati, “harakabaho FAWE yagaruye urumuri n’umucyo mu muryango wange.”
Muhweezi Martha umuyobozi wa FAWE kurwego rw’Afurika yavuzeko ubu FAWE imaze imyaka 30 ifasha abana ba bakobwa mukubarihirira amashuri ndetse kandi ko bagikomeje iyi gahunda mu buryo ubwo aribwo bwose.
Martha Muhweezi Ati, “Iyo dufashije umwana w’umukobwa niyo yaba umwe gusa abari ibintu bikomeye cyane kuko tuba twizeye ko azabera urumuri ku muryango we ndetse n’igihugu muri rusange.
Yasoje agira Ati, “Icyuho cyarimo hagati y’abahungu n’abakobwa mubijyanye n’uburezi ubonako mu myaka 30 ishize icyo cyuho kigenda kigabanuka kandi ubu umukobwa akaba nawe abasha kugira umwanya mwiza wo kuba yabona akazi kari kurwego rwo hejuru.
Mbabazi Christine, umuyobozi mukuru wa Komite nyobozi ya FAWE Rwanda, yavuzeko aba bakobwa bahawe ubumenyi butandukanye butari ubwo mw’ishuri gusa, ahubwo ko bahawe amahugurwa n’ubushobozi bwo kuba bakwihangira imirimo.
Madam Christine Mbabazi Ati, “Bano bakobwa bafite ubushake bwo gukora no kwihangira imirimo kuko bahawe amahugurwa yo kuba bashaka ibisubizo by’ibibazo mu muryango uwo ariwo wose baba baherereyemo.
FAWE Rwanda ku bufatanye na MasterCard Foundation bafashije abakobwa basaga 1200 mu mwaka wa 2013 muri porogaramu yo gutanga buruse, Nyuma y’imyaka 10, abandi bakobwa basaga 838 barihiwe muriyo porogaramu barangije kwiga amasomo atandukanye muri kaminuza y’u Rwanda ndetse na INES Ruhengeri, naho abanda 432 bakomeza amasomo yabo hirya no hino ku isi.
By: Bertrand Munyazikwiye