Ethiopia: Perezida Kagame yasabye Africa gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima
Yabasabye kandi gukomeza gukorana bya hafi n’urwego rw’abikorera muri africa mu mishinga itandukanye y’ingenzi y’umuryango wa Africa yunze ubumwe.
Ati “Barifuza kwinjizwa muri izi gahunda, kandi ni abafatanyabikorwa beza mu guhanga amahirwe ndetse no kubaka iterambere umugabane wacu ukeneye.”
Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Africa kandi ko bakwita cyane ku kibazo cyo gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima (conservation).
Ati “Abanyafurika bakwiye gufata iya mbere, ku bufatanye bw’imiryango ibyifuza, mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (conservation) kuko bidufiteho ingaruka mu buryo butaziguye.”
Yavuze ko “Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byafasha africa kubyaza umusaruro byisumbuyeho ubutunzi dufite, bikadufasha kunoza ubuhinzi bwacu, n’urwego rw’ubukerarugendo, ndetse no mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”
Perezida Kagame yaboneyeho no gutumira abayobozi bagenzi be mu nama iziga ku gushyiraho isoko rimwe ry’umugabane (Continental Free Trade Area) izabera i Kigali, muri Werurwe 2018.