Ese koko abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz baba bakundana?

Hashize iminsi humvikana amakuru ko abo bahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashobora kuba bahujwe n’ibindi birenze umuziki, ibyo bikaba byaratangiye kuvugwa nyuma y’uko basohoye indirimbo bakoranye bise ‘Away’.

Uhereye ubwo, ibihuha byakomeje gukwirakwizwa na bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu gihugu ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko abo bahanzi bashobora kuba bakundana (bateretana), kuko ngo bakunze kuba bari kumwe kenshi, kandi ukabona hari ikintu bagereranya nka rukuruzi hagati yabo. Bamwe mu bavugaga iby’urwo rukundo rushobora kuba ruri hagati y’abo bahanzi, bavugaga ko bibaye ari byo bazagira ‘urugo rukomeye rw’abanyamuziki’.

Abo baririmbyi bafite impano cyane, basohoye indirimbo yabo yitwa ‘Away’ ku itariki 18 Kamena 2021, ariko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021 yari imaze kurebwa n’abantu bagera ku 835,607, ariko ikintu gisa na rukuruzi hagati y’abo bahanzi cyagaragaye muri iyo ndirimbo, cyatumye abantu benshi batangira gukeka ko hashobora kuba hari ikintu kiri hagati yabo kirenze ibyo kuririmbana gusa.

Inkuru ya KT Press ivuga ko Ariel Wayz we ngo akomeza kwita Juno Kizigenza inshuti ya hafi, umuntu bakorana gusa. Ibyo ni byo asubiza igihe cyose abajijwe ku mubano uri hagati ye na Juno Kizigenza , ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bamaze kwemeza amakuru y’uko abo bahanzi bakundana cyangwa se bateretana, bamwe bakabasaba kubishyira ku mugaragaro, abandi bakabifuriza kwikundanira kubera ko bafite byinshi bahuriyeho.

Mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Julius Chitta, Ariel Wayz yabajijwe ku bijyanye n’amafoto ye arimo gusomana na Kizigenza, yashyizwe ku rubuga rwa ‘Instagram’ bikozwe n’uwiyita ‘The Cat’, ariko yanze kugira icyo ayavugaho, avuga ko byari mu rwego rw’akazi. Gusa Ariel yashimangiye ko Kizigenza ari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe.

Tariki 4 Nyakanga 2021, Juno Kizigenza uherutse gutandukana na Bruce Melodie wamwinjije mu ruhando rwa muzika, yashyize videwo ye kuri Twitter ari kumwe na Ariel Wayz, baririmba indirimbo ya Bruce Melodie yitwa ‘Katapilla’, iyo videwo na yo yagaragazaga cya kintu cya rukuruzi kiri hagati y’abo bahanzi bombi, ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu bakoresha Twitter basaga 20,000.

Nyuma y’uko Juno Kizigenza ashyize iyo videwo kuri Twitter, Ariel Wayz na we yayisangije abamukurikira kuri Twitter (retweeted) abanje kwandikaho ati “Mi Katapilla”, cyangwa se ‘Katapilla wanjye’ nyuma yongeraho udushusho tw’ikamba ry’umwami.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bafatwa nk’abahanzi b’Abanyarwanda bazaba bakomeye mu gihe kizaza, ukurikije amajwi yabo meza ndetse n’ubushobozi bwo guhanga bifitemo. Kugeza ubu, ngo ntibirasobanuka neza niba abo bahanzi bazagera aho bakorana nk’umuntu umwe, cyangwa se niba ari ukuzamura umuziki wabo gusa, ariko igihe kizabisobanura neza.

Ariel Wayz warangije kwiga mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo, afatwa nk’umwe mu bahanzi b’Abanyarwandakazi bafite impano cyane, bikaba bivugwa ko yitegura gusohora ‘Album’ ye vuba izaba iriho n’indirimbo yagiye akorana n’abandi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *