DRC:Abafungwa bo muri gereza ya Beni batorotse
Umunyamakuru ukorera i Beni yatangarije BBC, ko abafungwa barenga mirongo itatu batorotse.
Umushinjacyaha wa gisirikare mu ntara ya Nord-Kivu, ahabaye icyo gitero, Maj Kazadi Nzengu, yabwiye AFP ati:”Icyicaro cy’ubucamanza bwa gisirikare i Beni cyatewe n’aba Mai-Mai. Abafungwa benshi bashimuswe abandi baratoroka.”
Umuvugizi wa gisirikare muri ako karere, Mak Hazukay na we yemeje iby’aya makuru .
Abo bategetsi babiri nta cyo bavuze ku mubare nyawo w’abafungwa bari bafungiwe muri iyo gereza, ndetse n’umubare wabo ishobora kwakira.
Mu mijyi myinshi n’akarere ka Beni hakunze kugabwa ibitero by’abantu bitwaje intwaro bo mu barwanyi bo muri Uganda ADF.
Ibyo bitero kandi bishinjwa aba Mai-Mai hamwe n’imitwe y’abarwanyi ishingiye ku bwoko.