Dr Francis Habumugisha uregwa gukubita no gukomeretsa Kamali Diane yitabye urukiko
Dr Francis Habumugisha , ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ahakana ibyaha byose aregwa , ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’abateganyo.
Akurikiranweho ko tariki 15 Nyakanga uyu mwaka ubwo yari mu nama n’abakozi be, yahohoteye uwitwa Kamali Diane.
Ahagana saa tatu na mirongo ine za mu gitondo nibwo Dr Habumugisha yageze mu cyumba cy’iburanisha ari mu mapingu, aherekejwe n’abamwunganira mu mategeko babiri.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo busobanure impamvu bwagejeje mu rukiko Dr Habumugisha kandi niba agomba no kuzaburana afunzwe, bwasobanuye ko akurikiranweho ibyaha bikomeye bityo agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu kuva imuzingo ibyaha Dr Habumugisha akurikiranweho, bwavuze ko ari ibyaha bitatu birimo kwangiza, gukomeretsa no gutukana mu ruhame.
Bwavuze ko tariki 15 Nyakanga, Dr Habumugisha ubwo yari mu nama y’ikigo cye cyitwa Alliance in Motion Global bavuze ku bintu bimwe bitagenda mu kigo cye, yakubise urushyi Kamali Diane yangiza telefoni ye kuko ngo yaketse ko yarimo kumufata amajwi n’amashusho.
Nyuma ngo yongeyeho gutukana mu ruhame bimwe mu bitutsi birimo kubwira umukozi ko ‘Yamuha Nyina ndetse ko ari umwanda’.
Bwagaragaje ko Dr Habumugisha akekwaho gukomeretsa ku bushake kuko nubwo yageze mu bushinjacyaha akabihakana, ariko tariki 26 Nyakanga ari mu bugenzacyaha yari yabyemeye.
Bugaragaza ko icyo Habumugisha yemera ari uko ngo yakubise Kamali agashyi gato.
Buti “Nk’umuntu ujijutse ntabwo yashyira umukono ku bintu atemera.”
Bwavuze ko hari abatangabuhamya, barimo uwitwa Mushimiyimana Jean Pierre, wavuze ko ubwo bari mu nama koko uyu mugabo yakubise Kamali Diane.
Uwitwa Mukangango Florentine na we yavuze ko Habumugisha muri iyo nama yakubise Diane.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje amashusho yafashwe y’aho iyo nama yabereye Dr Habumugisha ahagurukana uburakari bwinshi agenda yihuta akamwegera, akamukubita ibyo we yise ‘Agashyi ku itama’.
Bwavuze ko Dr Habumugisha mu ibazwa rye mu bugenzacyaha tariki 26 Nyakanga 2019 no mu Bushinjacyaha tariki 10 Nzeri 2019, yemeye ko telefone ya Kamali yamenetse ayimushikuje.
Bwavuze ko Dr Habumugisha ngo yahagurutse nk’umuntu ugiye guhangana. Buti ’Hari ikindi kimenyetso gikenewe koko?, murebe igihagararo cy’uyu mugabo n’uyu mukobwa wari wicaye.”
Bwasabye ko Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza, kugira ngo atazasibanganya ibimenyetso.
Ahawe umwanya, Dr Habumugisha wagaragazaga akanyamuneza ku maso, yavuze ko ibi byaha byose atabyemera, ko akwiye no kurekurwa akaburana ari hanze cyane ko ngo afite umutungo mwinshi, abamwishingira n’ibindi byatuma adacika ubutabera.
Me Idahemuka Tharcisse wunganira Dr Habumugisha, we yavuze ko kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko uwo yunganira yakubise Diane ndetse nta kimenyetso cyo kwa muganga kibigaragaza, ko akwiye kurekurwa.
Yavuze kandi ko uwo yunganira ngo afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, cyane ko ngo ubwo yafatwaga atigeze amenyeshwa icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Yavuze ko kuva yafungwa tariki 5 Nzeri uyu mwaka, nta cyaha cyo gutukana yigeze abwirwa, akaba aheruka kubazwa tariki 26 Nyakanga uyu mwaka.
Ati “Tariki 26 yarabajijwe ntiyafungwa, yafunzwe tariki 5 Nzeri kandi bwo ntabwo yabajijwe ngo amenye impamvu afunzwe.”
Urukiko rwanzuye ko tariki 17 Nzeri aribwo ruzafata umwanzuro.
Mu minsi ishize nibwo Kamali Diane yanditse kuri Twitter ubutumwa buherekejwe n’amashusho yafashwe na camera yo mu nyubako, avuga ko Dr. Habumugisha yamukubitiye mu ruhame, abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ngo “hashize amezi abiri atarahanwa”.
Dr Francis Habumugisha ufite Impamyabumenyi y’ikirenga (Phd) asanzwe ari umushoramari mubintu bitandukanye birimo kuba afite Goodrich TV , ndetse akagira n’ikigo cyitwa Alliance in Motion Global aho akoresha abantu cyane biganjemo urubyiruko ruhabwa inshingano zo kuzenguruka igihugu cyose byaba na ngombwa no hanze mubindi bihugu bakajyayo , bakaba bashishikariza abaturage kugura imiti ikozwe mu bimera bakabwirwa ko izabagarurira amagara mazima kubari baratakaje icyizere cy’ubuzima , abandi bakabwirwa ko bari kwikingira ngo bazarame igihe kinini.