Dore igihe cyiza cyo gutera akabariro ku babyemerewe
Inyigo yakozwe n’ikigo cy’abongereza British Medical Journal ku bantu 2300 yerekanye ko amasaha meza yo gutera akabariro ari ayo mu rukerera nko mu ma saa kumi n’imwe. Inyigo yerekana ko abagabo benshi banezezwa no gutera akabariro mu rukerera mu gihe abagore bo babyifuza cyane ku mugoroba.
Amakuru dukesha urubuga 7sur7.be, avuga ko inyigo yakozwe yerekanye ko abagabo aribo bafite ukuri kuko benshi mu babajijwe berekanye ko mu rukerera aribwo gutera akabariro binyura benshi.
Bivugwa ko igituma abakora imibonano mpuzabitsina mu rukerera bayikora neza kuko nta kiba kibahutaza mu gihe ku mugoroba bitamera neza kuko baba biriwe mu mirimo itandukanye umunsi wose, bityo imbaraga zikaba ari nkeya mu gihe mu rukerera ho baba bagifite intege, ibyo bigatuma igikorwa bakirangiza nta ngorane na nkeya.