Donald Trump yiyemeje kubaka urukuta rutandukanya USA na Mexico ku ngufu
Perezida wa USA yatangaje ko agiye gufata umwanzuro wo kubaka urukuta ku mupaka utandukanya USA na Mexico ku ngufu atabanje gutumiza inama y’igitaraganya n’abagize guverinoma ngo babyemeze.
Uyu mwanzuro Trump yawufashe nyuma y’aho ahuye n’abayobozi bakuriye ishyaka ry’aba demokarate bakamukurira inzira ku murima ko batazigera batera inkunga iki gikorwa cy’ubwubatsi.
Ntabwo Donald Trump yabonye amafaranga yo gushora muri uyu mushinga w’ubwubatsi yarahiriye gukora mu nama aheruka gukorana n’aba bademokarate ariyo mpamvu yiyemeje gukoresha ingufu afite akabona amafaranga yo kubaka uru rukuta rubuza abimukira kwinjira muri USA.
Yagize ati “Nshobora kuvuguruza inama nkubaka urukuta.Dushobora kubyita ko byihutirwa cyane,tukarwubaka mu gihe gito.Nibwo buryo bwonyine byakorwamo.Ndashaka kubikora kubera umutekano w’igihugu.”
Donald Trump yiteguye kongera guhura n’aba Demokarate kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo bongere kuganira ku byo kubaka uru rukuta rubuza abanya Mexico kwinjira USA uko bishakiye gusa hari impungenge ko iki cyifuzo cya Trump gishobora kongera guterwa utwatsi.
Kubera ko aba Demokarate aribo benshi mu nteko ishinga amategeko,Trump ntacyisanzura mu gufata ibyemezo nko mu minsi ishize ubwo ishyaka rye ry’aba Republicans ryari rifite ubwiganze mu nteko.
Umushinga wo kubaka uru rukuta ugomba gutwara arenga miliyari y’amadolari gusa bamwe mu banyamerika bagera ku bihumbi 800 ntibarahembwa imishahara yabo kuva ku wa 22 Ukuboza 2018.