Danemark yahagarikiye Tanzaniya inkunga kubera urwango ifitiye ababana bahuje ibitsina
Ubuyobozi muri Danemark bwavuze ko icyo gihugu cyahagaritse imfashanyo ya miliyoni 9.8 z’amadolari yari agenewe igihugu cya Tanzaniya nyuma yaho umutegetsi ukomeye atangaje mu izina rya Leta amagambo y’urwango ashingiye ku guhiga bukware ababana bahuje ibitsina”.
Minisitiri ushinzwe iterambere Ulla Tornaes ntiyavuze uwo muyobozi uwo ari we, ariko yavuze ko atewe umutima uhagaze n’ibyavuzwe.
Mu kwezi gushize, Paul Makonda, uyoboye umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Dar Es Salaam, yahamagariye abanyagihugu gutanga amakuru ku gipolisi ku muntu wese baketse ko ahuza igitsina n’uwo bagihuje.
Aha Makonda yanavuze ko ashobora kuzashyiraho umutwe ushinzwe gukurikirana abahuza ibitsina babisangiye.
Ibi byakurikiwe no kuba leta iyobowe na Perezida John Pombe Magufuri usanzwe yanga urunuka ababana bahuje ibitsina,yarahise yitandukanya n’ibyatangajwe na Paul Makonda ,ihamya ko yabitangaje nk’ibitekerezo bye ku giti cye, ko atari politike y’igihugu.
Igihugu cya Danemark ni icya kabiri giha imfashanyo nyinshi igihugu cya Tanzaniya.
Ikibazo cyo guhiga ababana bahuje ibitsina cyakajijwe umurego kuva igihe Perezida John Magufuli atorewe kuyobora Tanzaniya mu 2015.
Muri iyo nkubiri ni nabwo hafashwe icyemezo cyo gufunga amwe mu mavuriro yashinjwaga kuba atanga ubuvuzi kubantu babana bahuje ibitsina mu mujyi wa Dar es Salam, bityo biba intandaro yo kubaho ubuzima bubi no kuba mu bwihisho hirindwa ingaruka zababaho.
Itegeko rya Tanzaniya rihanisha igifungo cy’imyaka 30 umuntu wese ugaragayeho icyaha cyo guhuza ibitsinda ku babisangiye.
Minisitiri ushinzwe iterambere Ulla Tornaes