Covid-19:Unicef na Airtel africa batangije ubufatanye mu gushyigikira abana n’imiryango bagizweho ingaruka
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2020 I Dakar Na Nairobi ,Umuryango w’abibumbye wita kubana Unicef watangaje ubufatanye n’Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Africa bugamije guha abana amahirwe yo kwigira kuri murandasi no kubafasha kubona amafaranga y’imiryango yabo binyuze mu kohererezanya hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telephone , aho Airtel isanzwe itanga iyi serivisi mu bihugu byatoranijwe.
Ni ibikorwa hagati ya UNICEF na Airtel Africa bazafatanya mu kwimakaza ikoranabuhanga hagamijwe kugira ngo bifashe abana bagera kuri miliyoni 133 bafite imyaka yo kwiga kugerwaho n’amasomo binyuze mu ikoranabuhanga , muri iki gihe bahuye n’ifungwa ry’amashuri mu bihugu 13 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bitewe cy’icyorezo cya COVID-19 cyugarije uyu mugabane n’Isi muri rusange.
Ifungwa ry’amashuri ryagize ingaruka mbi ku myigire y’abana ndetse Impuguke mu burezi zivuga ko ingufu nyinshi zakozwe mu kongera amahirwe yo kwiga neza mu myaka 10 ishize zishobora gupfa ubusa cyangwa zigahinduka rwose .
Ikindi nuko imiryango myinshi kw’isi ikennye iki cyorezo kikaba cyarateye igabanuka n’igihombo ry’ibyinjizwa ndetse rikanabuza abantu kugenda no kujya ku mashuri ari kure tutibagiwe no kugerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho , iki kikaba ari kimwe mu bisubizo bya UNICEF kugira ngo abana bakomeze bige banafite ikoranabuhanga mu rugo .
Muri ubu bufatanye AIRTEL AFRICA izatanga uburyo bwo kwigira kuri Interineti ku buntu aho hashyizweho imbuga ziriho amasomo bifuza ikindi kandi nuko bizaha abana amahirwe yo kugera kure ku bintu by’ikoranabuhanga rigezweho nta kiguzi.
Iki cyorezo cya COVID-19 yagize uruhare ku makuru n’uburezi ku rugero rutigeze rubaho kw’isi aho abana benshi batari mu mashuri kandi baziko bishobora kuzatera umubare munini w’abana gusubira inyuma mu myigire yabo ndetse no gucika intege nkoko byagarutsweho n’umuyobozi muri Unucef ushinzwe ikoranabuhanga Fayaz King.
Byitezwe ko ubu bufatanye bwa UNICEF na AIRTEL AFRICA buzatanga umusaruro ku bana n’imiryango yibasiwe n’iki cyorezo cyakurikiwe no gufunga amashuri ndetse hakazabaho no kugabanya inzitizi z’amafaranga ku miryango imwe itishoboye hano muri Afurika ndetse n’iyahuye n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza byose byatewe n’ihagarikwa ry’imirimo yinjiza amafaranga ,na none kandi bizafasha mu bundi buryo bwo guhangana n’inzara nk’ikibazo gikomeje kwiyongera muri iki gihe cya Coronavirus.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa Bwana Raghunath Mandava ati “ ibi hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye mu gufasha bifitanye isano no guhangana n’ingaruka zatewe na COVID-19 ,iyi n’inkunga dutera za Guverinoma n’Abaturage tukaba twishimiye no gufatanya na UNICEF mu gufasha Abana .
Yakomeje agira ati dushyigikira gahunda za Unicef kw’isi hose tugamije ibikorerwa abana ,na none ni gahunda igaragaza ubufatanye bw’isi yose ndetse n’abafatanyabikorwa nk’abikorera ku giti cyabo ko bose bashobora gufatanya kugira ngo Miliyoni z’abana b’Abakobwa , Abahungu .abakuwe mu byabo n’intambara , Abafite ubumuga butandukanye , Abakobwa bafite ibibazo by’ihohoterwa ,Ubuzima bwiza ndetse n’umutekano muri rusange .
Mu gusoza Ijambo rye bwana Raghunath Mandava yavuze ko ubu bufatanye bwa UNICEF na AIRTEL AFRICA buzagirira akamaro miliyoni z’abana n’imiryango bo mu bihugu 13 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aribyo Tchad, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gabon, Kenya, Madagasikari, Malawi, Niger, Nijeriya, u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Zambiya.
Umwanditsi:Florence Uwamaliya