Covid-19: Uruganda rukora inkweto Drem Light rwahuye n’igihombo rudasize n’ubushomeri
Kuva Tariki ya 21 Werurwe 2020 , ubwo Guverinoma yashyiragaho gahunda ya “Guma Murugo” (lockdown), Ibikorwa byinshi birimo ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, amasoko, amaduka, imipaka, n’amahoteri n’indi mirimo yinjirizaga benshi bigahagarikwa , byahombeje abatari bacye binateza ubushomeri bukabije gusa biramenyerwa kuko bwari bwo buryo bwonyine bwo gukumira ikwarakwiza ry’icyorezo kugirango kitoreka imbaga.
Kanziga Agnes uyobora Dream Light uruganda ruherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Gatsata rukora ibikoresho bikomoka ku mpu birimo inkweto , imikandara , amasakoshi n’ibindi mu rwego rwo kwigira , atangaza ko iyaduka ry’icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo byahungabanije bikomeye imikorere yabo binabasigira igihombo kubera kubura abaguzi n’ubushomeri ku bakozi bahakoraga .
Kanziga Agnes aganira n’ikinyamakuru imenanews.com yagize ati ” Natangiye kwikorera kuva mu mwaka wa 2016 ntangirana n’abakozi 32 ubu nari maze kugeza ku mubare w’abakozi 600 ariko kubera Corona Virusi yugarije Isi , natwe nk’uruganda aho tuviriye muri gahunda ya Guma Murugo byabaye ngombwa ko tugabanya abakozi murwego rwo kwirinda , dusigarana abagera ku 60 gusa. Ibi rero murumva ko byagize ingaruka zitari zimwe haba k’uruhande rw’uruganda ndetse n’abakozi bari basanzwe batunzwe n’umushahara ‘’.
Yongeyeho ko ibyo byose byabateje igihombo gikabije kubera ko batakibona ibihagije isoko bafite, ikindi kandi n’impu zisigaye zihenze cyane bikaba byaratumye isoko ripfa.
Asaba ba Rwiyemeza mirimo ba bagore biyemeje kugana inzira y’ubucuruzi ko bakwiye kwihangana n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyabakomye mu nkokora , ko bakwiye kwihangana ntibacike intege bakaguma gukora kuko mu gihe cyiza ibintu bizajyenda neza nkuko byahoze .
Mutuyimana Sabina n’umwe mu bagore batangiranye n’uruganda akaba akora ibijyanye n’amaherena , ibikomo , n’inkweto zo mu bwoko bwa sandari. Avuga ko uruganda akorera rumufatiye runini cyane mu buzima bwe n’ubwu muryango ,agahamya ko iterambere agezeho arikesha akazi akora.
Agira ati “ Mfite abana barindwi kandi nta mugabo mfite kuko yarapfuye. Mu nshingano mfite zirimo kurera abana nasigaranye cyane ko arijye ugomba kubamenya nkabaha ibisabwa byose nku mubyeyi , iyo ntagira akazi nkesha ubuyobozi bwa Dream Light ntekereza ko aho mba ndi uyu munsi hagombye kuba ari habi “.
Yongeyeho ati “Murumva ko rero bitanyoroheye ari nayo mpamvu umuyobozi wanjye yangiriye impuhwe akabona ko mubo bagombaga kugabanya muri bino bihe ntashyirwamo ndetse n’iminsi twamaze tudakora baduhaye ubufasha bakatugenera ibyo kurya , ibi bikambera impamvu yo guhamya ko Dream Light imfatiye runini nanjye ngomba kwitanga mubyo nkora byose kuburyo ngomba kubana n’abakoresha banjye neza kandi nkatanga umusaruro wose bantegerejeho ntizigamye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare , ku wa 21 Ukwakira 2020 cyatangaje ko mu bushakashatsi cyakoze muri Kanama 2020 , byagaragaye ko ubushomeri bwagabanutseho 6.1% ugereranije n’uko bwari buhagaze muri Gicurasi.
Iki kigo kivuga ko muri Gicurasi 2020 , ubushomeri bwari ku kigero cya 22.1% , uyu mubare ukaba warazamuwe ahanini n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 , aho bamwe mu bakozi bahagarikiwe amasezerano , abandi bakirukanwa.
Uwo mubare wageze kuri 22.1% , uvuye kuri 13.1% wariho mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda , ari nabyo byabaye intandaro ry’itumbagira ry’igipimo cy’ubushomeri kugera ku 9% aho muri Kanama bwari bumaze kugera kuri 16%.
Uwamaliya Florence