Covid-19: Ubuharike mu miryango y’abashakanye bwariyongereye
Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Karongi bavuga ko mu bibazo bibahangayikishije cyane harimo ubuharike bukabije bwarushijeho gukaza umurego mu ri ikigihe cya Covid-19 , ibi bikaba biri mu mpamvu ziri gutuma ingo zisenyuka.
Aganira n’ikinyamakuru imena news.com , Anonciata Mukandizihiwe wo mu karere ka Karongi mu murenge Rugabano mu kagali ka Mukimba umudugudu wa Rugabano , avuga ko muri iki gihe cya coronavirusi ingo nyinshi zasenyutse kubera amakimbirane yahato na hato yo mu miryango.
Yongeyeho ko nk’umwe mubashinzwe SNF mu murenge , yabonye ibibazo byinshi by’abaturage bijyane nubuharike mungo zabashakanye.
Si uyu wenyine ufite iki kibazo kuko guharikwa bisa n’ibimaze kumenyerwa muri aka gace , bamwe mu baharikwa bagahitamo kubiceceka ntibirirwe babigeza mu nzego z’ubuyobozi.
Nyirabahirebose Claudine ufite imyaka 32 , washakanye na Nizeyimana Claude babyarana abana batatu kuri ubu bakaba bamaze imyaka igera kuri 7 batabana nyuma y’uko amusabye ko basezerana imbere y’amategeko akamutera utwatsi.
Yagize ati “Umugabo twabanye tutarasezeranye mubyarira abana batatu musaba ko twasezerana nawe ambwira ko kugirango bikorwe ngomba kubanza kumugurira inka y’ishashi hiyongereyeho n’igare .
Nakomeje kumwinginga mwereka ko ibyo twazabikora twitonze kuko twari tugeze mubihe bibi bya corona virusi , ambwirako bitashoboka ndetse ko agiye kuba yigendeye nazabibona nkamubwira akagaruka tugasezerana ” .
Uwicyeza Marie Anne utuye mu kagari ka Rufungo mu murenge wa Rugabano , yemeza ko nawe yahuye ni’kibazo cyuwo bashakanye bakaza gutandukana muri ibi bihe bya Corona virusi nyuma yo kumutegeka ko agomba kumuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 akigurira igare , atayamuhaye bihinduka urwitwazo rwo guhambira utwe arigendera.
Yagize ati “Yanshatse ho impamvu yagira urwitwazo maze antegeka kumuha amafaranga ibihumbi 80 abyita ibyo kugura igare kandi yari azi neza ko ntari buyabure bitewe n’uturimo tubyara inyungu nikorera byo gushakisha , mubwiye ko yaba yihanganye tukazabigenera umwanya wabyo ahita yigendera”.
Yongeyeho ati “Yantanye abana babiri , umuto yari akiri uruhinja rw’icyumweru noneho mu bihe bitari byoroshye bya ‘ Guma Murugo’ ngerageje kumusaba ibitunga abana ansubiza ko ntaruzuza inshingano zo kumuha amafaranga yansabye ari nayo mpamvu ntacyo yanyoherereza kimfasha ’’.
Mukase Valentine umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , yemeza ko icyo kibazo cyubuharike gihari , ariko ko bakangurira abaturage bose kubana mu mahoro , n’ahagaragaye amakimbirane bakihutira kumenyesha inzego z’ubuyobozi , by’umwihariko imiryango y’abashakanye bakabana muburyo bwemewe n’amategeko babanje gusezerana ndetse ko abataratera iyo ntambwe babibakangurira.
Yakomeje agaragaza ko binakurura imirire mibi y’abana kuko baba batabonye ibibahaza.
Uretse kuba iki kibazo giteza amakimbirane n’imibereho mibi mu miryango , kinatuma n’ubwiyongere bw’abaturage bukomeza kuzamuka cyane.
Uwamaliya Florence