AmakuruPolitikiUncategorized

Colonel wa FARDC yatorotse ajya kuyobora umutwe ukorana na P5 ya Kayumba Nyamwasa

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zemeje  Col.Michel Rukunda wari umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cyabo nk’umwanzi ugomba guhigwa bukware akazicuza kucyemezo yafashe.

FARDC ibinyujije kuri Twitter yayo,yavuze ko uyu musirikare, Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika, yabatorotse akajya kuyobora umutwe uzwi nka Ngumino ubu bakaba bamufata nk’umwanzi.

Yagize iti “FARDC iremeza itoroka rya Colonel Michel Rukunda, umuyobozi wungirije w’ingabo mu gace ka Walikale, wagiye mu nyeshyamba akagirwa umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro uzwi nka “Ngumino”. Rukunda ubu arafatwa nk’umwanzi wa RDC.”

Uyu mutwe wa Ngumino ukorera mu bice bya Uvira na Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse biravugwa ko ufitanye imikoranire yihariye na P5 ya Kayumba Nyamwasa.

Uyu mutwe wa Ngumino wagarutsweho cyane muri Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu mpera za 2018 no mu buhamya bw’abari abarwanyi ba P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa bafungiwe mu Rwanda,ko bafitanye umubano wihariye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *