Amakuru

Byemejwe burundu ko Paul Kagame yatorewe kuba Perezida n’amajwi 99.18%

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yemeje ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye tariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024.

Iyo Komisiyo yemeje ko amajwi ya burundu agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%.

Iyo Komisiyo yaboneyeho gushimira  Abanyarwanda bose uruhare bagize mu myiteguro, ubwitabire n’imigendekere myiza y’amatora, haba mu Gihugu no mu mahanga.

By’umwihariko NEC yashimiye Imitwe ya Politiki n’Abakandida bigenga uruhare n’uburyo bitwaye mu bikorwa by’amatora.

Yakomeje igira iti: “Turashimira kandi abakorerabushake b`amatora n’abafatanyabikorwa bose barimo Inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, imiryango itari iya Leta, indorerezi, n’itangazamakuru ku bufatanye bagaragaje mu migendekere myiza y’amatora.”

Loading