BUFMAR yatanze ibikoresho birimo iminzani y’abana bifite agaciro karenga miliyoni 40 Frw

Mu rwego ro gukomeza guteza imbere urwego rw’ubuvuzi no kwimakaza imibereho myiza mu Banyarwanda, Umuryango uhuza Ibikorwa by’Amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’ay’andi matorero ya Gikirisitu BUFMAR, wahaye abanyeshuri n’abarimu b’ishuri rya G S Saint Famille udupfukamunwa 3000 ndetse inagenera ibitaro by’amadini y’abanyamuryango iminzani 153 izifashishwa mu gukurikirana imikurire myiza y’abana byose bifite agaciro karenga miliyoni 40 Frw.

Ni igikorwa uyu muryango wakoreye mu nteko rusange yawo yateranye mu mpera za Nyakanga igamije kwisuzuma no gufata ingamba zarushaho kubafasha kuzuza neza inshingano bihaye.

Umuyobozi wa Bufmar, Rwagasana Ernest yavuze ko batekereje gutanga iminzani mu mavuriro y’abanyamuryango nk’igikoresho cy’ibanze mu kumenya imikurire y’umwana kugira ngo bunganire Leta muri gahunda yo kurinda abana kugwingira.

Ati “Ni gikorwa twatekereje mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa bya Leta mu ntego ivuga ko nta mwana w’umunyarwanda ukwiye kugwingira. Tugomba gukurikirana imikurire ye, buriya umunzani ni igipimo kikwereka ko ibiro umwana afite bijyanye n’amezi afite, bijyanye n’igihe agezemo ku buryo n’uwakora ubundi bukangurambaga bufasha umubyeyi kubonera umwana ibimufasha gukura neza yabanza kugendera ku bipimo yahawe n’umunzani”

Ku bijyanye no guha udupfukamunwa abanyeshuri n’abarimu b’ishuri rya Sainte Famille, Rwagasana Ernest, yavuze ko babikoze kuko ishuri ryabasabye ubufasha kandi nabo bakabona bikwiye koko.

Ati “Ishuri ryaratwiyambaje ridusaba inkunga, kandi natwe dusanga bijyanye n’ibyo dusanzwe twariyemeje gukora. Mu mikoro twari dufite twumva icyo twakorera ishuri n’abana ari uko tubaha udupfukamunwa kugira ngo bazashobore kwirinda banarinde abandi”

Ku bahawe iyi nkunga yaba ari iy’udupfukamunwa n’iminzani, bavuze ko igiye kurushaho kubafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi mu rwego rw’ubuzima .

Umuyobozi w’ibitaro bya Remera Rukoma, Dr Jalibu Theogene yavuze ko uyu munzani wahawe ibitaro bye ugiye kubagirira akamaro.

Ati “umunzani ni igipimo cyo gukurikirana ubuzima bw’umwana, umunzani upima abana bato bakivuka ni kimwe mu bikoresho dukoresha umunsi ku munsi ubwo rero kuba tubonye undi uje kunganira iyo dusanganywe ni ikintu cy’ingirakamaro muri serivisi zitangwa kwa muganga. Ikindi ni no kutwunganira mu bushobozi kuko kubona ibikoresho byose bikenewe kwa muganga bisaba amikoro mu gihe ibitaro biba bikeneye byinshi binyuranye kandi bihenda.

Dr Jalibu yakomeje ashima uruhare Bufmar igira mu gufasha aya mavuriro mu gusohoza inshingano zayo birimo kuborohereza mu kubona imiti ndetse no kubagenera amahugurwa atandukanye.

Uku gushimira Dr Jalibu abisangiye n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri GS Saint Famille, Uwingabire Marie Claude uvuga ko udupfukamunwa twahawe ishuri ayobora tuzabafasha gukomeza kwirinda Covid-19 igihe amasomo azaba yasubukuwe muri Nzeri.

Ati “utu dupfukamunwa Bufmar iduhaye tuzadufasha kwirinda Covid-19 mu banyeshuri bacu cyane ko mu mabwiriza twahawe na Mineduc badusabye ko umunyeshuri azajya yitwaza udupfukamunwa tubiri kuko kamwe kambarwa amasaha atandatu”

Uwingabire akomeza avuga ko utu dupfukamunwa bazajya batwifashisha mu kuduha abanyeshuri bibagiwe kutuzana n’abadutaye ndetse bakaba baduha n’abanduje utwo bari bafite cyane ko iri shuri ririmo n’abana b’incuke.

Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Ruhenegeri akaba n’Umuvugizi wa Bufmar ( Representant Legal ) , Mgr Vincent Harolimana mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nteko rusange, yavuze ko ibikorwa byose uyu muryango ugenda ukora byerekana ko umaze gukura,kandi ko uko uzagenda utera imbere uzarushaho kunganira Leta muri gahunda z’ubuvuzi nk’intego nyamukuru bihaye.

Umuryango Bufmar washinzwe mu mwaka w’ 1975 kuri ubu ukaba ufasha amavuriro y’amadini y’abanyamuryango agera kuri 153 arimo 17 yo mu rwego rw’ibitaro bikuru by’ Akarere na 136 y’ibigo nderabuzima hamwe n’ibitaro bikuru ku rwego rw’igihugu bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera.

Muri ibi bitaro kandi harimo n’ibifite amashami yihariye afite inzobere mu kubaga amagufwa no kugorora ingingo ku bafite ubumuga cyangwa ubundi burwayi bwihariye.

Iyi nteko rusange yatangijwe n’isengesho

Utu dupfukamunwa kandi twashyikirijwe umunyeshuri uhagarariye abandi muri GS Sainte Famille

Musenyeri Harolimana ashyikiriza umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Saint famille kamwe mu dupfukamunwa bagenewe

Tumwe mu dupfukamunwa ibihumbi bitatu twagenewe ishuri rya GS Sainte Famille

Musenyeri Harolimana Vincent ashyikiriza Dr Jalibu umunzani wagenewe ibitaro bya Remera Rukoma

Iyi minzani izakoreshwa mu gukurikirana imikurire y’abana bato

Umuyobozi wa Bufmar Rwagasana Ernest avuga ko iyi nkunga batanze iri mu murongo w’ibyo biyemeje

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri GS Saint Famille yavuze ko udupfukamunwa bahawe tuzabafasha kwirinda Covid-19

Umuyobozi mukuru wa Bufmar, Musenyeri Vincent Harolimana avuga ko ibikorwa by’uyu muryango bishimangira gukura kwawo

Musenyeri Filipo Rukamba ni umwe mu bari muri iyi nteko rusange

Iyi nteko rusange yari yitabiwe n’Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Kambanda Antoine

 

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *