Bosco Ntaganda aratangira kwiregura ku byaha 18 by’intambara akurikiranyweho
Bosco Ntaganda umaze imyaka ibiri mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kuri uyu wa Gatatu, ariregura bwa mbere ku byaha 18 by’intambara akekwaho gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubwo yari mu mutwe w’inyeshyamba.
Nyuma y’iminsi 64 hakurikiranwa uruhande rw’ubushinjacyaha, Ntaganda wakunze kuvuga ko atari umwicanyi ahubwo yari umusirikare aratangaza byinshi ku bikorwa bye n’amateka ye.
Bosco Ntaganda w’imyaka 43 yari umuyobozi wungirije w’umutwe urwanira kubohora Congo (FPLC) agashami k’umutwe w’abarwanyi ba UPC.
Ashinjwa kuba hagati ya 2002-2003 ubwo yarwaniraga mu gace ka Ituri, mu Burasirazuba bwa RDC yarakoze ibyaha 13 by’intambara na bitanu byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubujura, kugaba ibitero ku basivili, guhohotera no gufata abagore ku ngufu.
Itsinda ry’abamwunganira ryiteguye gutumizaho abatangabuhamya 109 n’inzobere enye zo kumushinjura. Ibi bikaba bishobora gutuma uru rubanza rutwara andi mezi menshi.
Ntaganda yishyikirije Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu mwaka wa 2013, aho yavanywe ajyanwa i La Haye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Yatangiye kuburanishwa muri Nzeri 2015, ubushinjacyaha bumaze kugaragaza abatangabuhamya 71 bamushinja, inyandiko 1300 n’inzobere 11.
Ibyaha akekwaho nibimuhama ashobora guzahanishwa igifungo gihwanye n'imyaka 30.