Amerika: FBI yemeje ko iri mu iperereza ku kibazo cya Trump n’ u Burusiya buvugwaho kwivaganga mu matora
Ku rundi ruhande uwo muyobozi James Comey avuga ko FBI nta gihamya yabonye mu bimaze iminsi bivugwa na Perezida w’ icyo gihugu Donald Trump ko uruhande rwa Barack Obama rwamwumvirizaga kuri telefone.
Ibinyamakuru birimo BBC, Reuters na International Business Times byanditse ko ibyo Comey yabwiye komisiyo y’ inteko ishinzwe ubutasi.
Iyo komisiyo irimo kugenzura ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora bukajya muri ‘Emails’ z’ abademukarate bugatangaza amakuru mabi. Ibyo birego u Burusiya burabihaka.
Comey yemeje ko FBI irimo guperereza ku ruhare u Burusiya bwaba bwaragize mu itorwa rya Perezida Trump n’ isano ryari hagati ya Perezida Trump n’ u Burusiya mu gihe cyo kwiyamamaza. FBI yari yaririnze kugira icyo itangaza kuri icyo kirego.
Comey avuga ko iperereza ari ikintu umuntu ataha ingengabihe ngo avuge ngo igihe runaka rizaba ryarangiye. Ibyo yabivuze ashaka kugaragaza ko FBI itaramenya igihe iyo perereza rizarangirira.
Sean Spicer, ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Trump yavuze ibyo FBI irimo gukoraho iperereza bitabaye. Ati “ushobora gukomeza ushaka ikintu, ariko gukomeza ushaka ikintu kitariho ntacyo bitwaye”
Perezida Trump akimara gutorwa byagaragaye ko we n’ u Burusiya buyobowe na Vladimir Putin bafitanye umubano mwiza mu gihe umubano wa Obama n’ u Burusiya utari umeze neza.