Amakosa y’abayobozi ba Ngororero yatumye Abadepite bishima mu mutwe
Ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwisobanuraga ku makosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu mwaka wa 2014/2015, bamwe mu badepite bagize PAC bagaragaje kutanyurwa n’ibisobanuro by’abayobozi b’aka karere, bavuga ko baranzwe n’ubushishozi buke muri ibi bibazo.
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu nzego zagaragayemo amakosa mu mikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, ari na yo mpamvu Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yatumije abayobozi bako bari bayobowe n’Umuyobozi wako Ndayambaje Godefroid ngo bayatangeho ibisobanuro.
Kuri uyu wa 28 Nzeri 2016, ni bwo bitabye iyi Komisiyo maze bahatwa ibibazo ku makosa y’icungamari ridahwitse, uruganda rushobora kugahombya akayabo, ikibazo cy’umuhanda wadindiye ndetse n’icyo kutagira umugenzuzi (Internal Auditor).
Ubushishozi buke bushobora guhombya akarere miliyoni 73
Mu makosa y’Akarere ka Ngororero yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, harimo imashini zari zigenewe gutunganya umusaruro w’imyumbati zaguzwe akayabo ariko zikaza gutora umugese zidakoreshejwe.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayamabje Godefroid, yabwiye abadepite iki kibazo cyatewe n’amakosa bakoze mu gutegura igitabo cy’isoko ryo kuzana iyo mashini(DAO).
Ibisobanuro by’Abayobozi b’Akarere ka Ngororero kuri iki kibazo, byatumye Abadepite bemeza ko uwahawe isoko ryo gutegura igitabo cy’isoko ry’izo mashini ari we ukwiye kuba aryozwa ayo makosa, bahera aho bavuga ko ako karere kabigizemo ubushishozi buke.
Umwe mu badepite bagize PAC yagize ati “Ubwo nyine mwahaye isoko umuntu ngo abategurire igitabo cyo gutanga isoko kandi atabifitemo uburambe, wasanga mwarabwiye umuvuzi w’amatungo, akajya kuri internet akazana ibintu na we atazi n’ibyo ari byo.”
Depite Nkusi Juvenal, Umuyobozi wa PAC na we yagize ati “Ikibazo ni iyo nzobere yagiye gukora ‘specification’ (gusobanura imashini zikenewe) ikavuga ko mu bintu biribwa bashyiramo ‘Carbon steel’ (icyuma gikoze mu butare na Carbon)”, ibi bikaba bituma icyuma kizana ingese bitewe n’uko imyumbati ishyirwamo itose, bityo bikaba byahinduka uburozi.”
Ayo makosa yakozwe mu gitabo cy’isoko, yatumye imashini rwiyemezamirimo yazanye Akarere katazemera ndetse n’ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB) cyemeza ko zitujuje ubuziranenge, ariko ngo ntibikuraho ko uwazizanye agomba kwishyurwa.
Rwiyemezamirimo, Sosiyete Global Service Enterprise, yishyuza Akarere ka Ngororero miliyoni 49 z’amafaranga y’u Rwanda ziyongeraho ingwate ye ya miliyoni 24, aho hakaba hatabariwemo indishyi zitandukanye zishobora kuzagenwa n’Urukiko, dore ko ikirego cyamaze gutangwa kandi kikazaburanishwa ku wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira 2016.
Ikindi cyatunzwe agatoki nk’ubushishozi buke, ni uko ako karere kakoze umushinga wo kubaka uruganda, kakabanza inyubako zigashyirwamo isima hasi ndetse bakazikinga, aho imirimo yo kuzubaka yarangiye mu 2012, hanyuma kakabona gutumiza imashini katarigeze kabanza kumenya uko zingana, aho zizinjirira n’aho zizashingwa.
Izo mashini ngo zifite ubushobozi bwo gutunganya ibiro 500 mu isaha, bivuze ko mu masaha umunani rwaba rutunganyije toni 4, bikaba byatumye abadepite banakemanga ahazaturuka umusaruro wo gutunganya, dore ko akarere gateganya guhinga imyumbati kuri Hegitari 200 gusa, ariko na zo ngo haracyari imbogamizi yo kubona imbuto.
Umuhanda wari warakorewe inyigo ituzuye
Umuhanda Gatumba – Ndaro – Ntyazo, na wo wagarutsweho cyane n’Abadepite, aho bagaragazaga ko wadindiye kandi ukaba utanakwije ibipimo. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari yagaragaje ko wakorewe inyigo ituzuye.
Iyo nyigo yerekanaga ko uwo muhanda ureshya n’ibirometero 22 na metero 6 z’ubugali ziyongeraho na ruhurura. Gusa akarere kemera ko hari aho ibyo bipimo bituzuye.
Uwo muhanda wagombaga kuba wararangiye muri Nzeri 2015, ariko kugeza n’ubu ngo Akarere ka Ngororero ntikarawakira. Ibi ngo bisobanurwa n’uko hagiye hagwa imvura nyinshi ikadindiza imirimo, rimwe na rimwe ikanatera ibiza by’inkangu.
Rwiyemezamirimo yandikiye Akarere ngo akamurikire uwo muhanda, ariko habura abatekinisiye bajya kuwugenzura bitewe n’uko abakozi benshi ba Ngororero barimo bakurikiranwa na Polisi ku byaha bitandukanye birimo n’uwo muhanda.
Akarere ka Ngororero kari mu turere twasubiye inyuma cyane mu mihigo, aho kavuye ku mwanya wa 3 kabonye mu mu mihigo y’umwaka wa 2014/2015 kagera ku mwanya wa 14 mu 2015/2016.