Amakara yo gutekesha agiye guhagarikwa mu mujyi wa Kigali asimburwe na Gaze

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, yatangaje ko mu ngamba zo kugabanya ihumana n’iry’ikirere no kubungabunga ibidukikije,hagiye gufatwa umwanzuro wo kugabanya amakara yo gucana yinjira muri Kigali ku buryo abantu bose bazatekesha Gaz.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc,yatangaje ko hari abantu bo muri Kigali bakoresha gaz, ariko ku rundi ruhande bakaba bafite n’amakara bakoresha nko mu guteka ibishyimbo cyangwa se ibindi biryo bisaba gucana igihe kinini.

Yavuze ko hari n’abandi bakoresha amakara kuko badafite ubushobozi bwo kugura gaz, aho usanga bagura nk’amakara y’amafaranga 200 Frw yo gucana umunsi umwe, avuga ko hari imishinga igiye gushyirwaho izakumira amakara muri Kigali abantu bose bagacana gaz.

Ati “Umuntu usanga afite gaz akagira n’umufuka w’amakara ku ruhande wo guteka ibishyimbo, ubu ntabwo turi mu gihe cyo guteka ibishyimbo amasaha atatu”.

Ibishyimbo bitekwa iminota 50 kuri gaz, reka nabyo mbyigishe, urabitoranya neza ukabiraza mu mazi uzabitekamo […] mu ngamba tugomba  gufata harimo guhagarika amakara yinjira muri Kigali kugira ngo duce wa mufuka w’amakara.”

Muri yo yavuze umushinga ugenewe abafite amikoro make, bamwe baguraga amakara y’amafaranga 200 Frw, ngo bagiye gushyirirwaho uburyo bwo kugura gaz ijyanye n’ubushobozi bwabo nk’uko baguraga amakara, akaba ariyo bakoresha bateka.

Ati “Hari umushinga wa REG witwa “Pay As You Cook” umuntu yishyuza 200 Frw akaba ariyo ukoresha hariho akantu gatuma utayirenza.”

Iki kiganiro cyagarukaga ku ngamba zo kurengera ibidukikije birimo urusobe rw’ibinyabuzima mu gihe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga kigamije kurengera ibidukikije.

 

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *