AmakuruImikinoSports

AJSPOR FC nyuma yo kunyagira Rayon Sport yongeye kugarika n’ Abashinwa

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, AJSPOR FC, yatsinze ibitego birindwi Abashinwa bakora akazi gatandukanye mu Rwanda, Chinese Enterprises’Association ubwo bakinaga umukino wa gicuti.

AJSPOR FC yahaye isomo rya ruhago ikipe y’Abashinwa bakorera mu Rwanda

Ni umukino wari ugamije gutsura umubano mwiza hagati ya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ndetse na AJSPOR igizwe n’abanyamakuru basanzwe bakora mu gisate cy’amakuru y’imikino, bahagarariwe na Jean Butoyi wahoze ari Umunyamakuru.

Saa cyenda z’amanywa ni bwo umusifuzi yari ahushye mu ifirimbi awutangije kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino wari witabiriwe n’abatari bake, cyane ko bari bararitswe.

Nkuko bisanzwe mbere y’umukino buriwese aba yigiza nkana ariko ifirimbi yanyuma ikaba kamparampaka, nuko byaje kugenda rero umukino wari uhuje ikipe y’umupira w’amaguru y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, AJSPOR FC, Itsinze ibitego birindwi (7 – 1) Abashinwa bakora akazi gatandukanye mu Rwanda, Chinese Enterprises’Association, Biciye ku bitego bibiri bya Rusine Didier, n’ibindi byatsinzwe na Jules, Butoyi Jean, Imanishimwe Samuel, Ndacyayisaba Hubert, na Jado Max.

Nyuma y’umukino, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, WANG Xuekun wanawurebye, yishimiye uko wagenze ndetse avuga ko ari intangiriro nziza kandi ko umubano ugomba gukomeza ntampaka.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hazakomeza kubaho ibikorwa bihuza Abashinwa bakorera mu Rwanda ndetse na AJSPOR, birimo imikino itandukanye ya gicuti n’ibindi byinshi bijyanye n’imyidagaduro.

Nyuma y’umukino, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda na Perezida wa AJSPOR, bagaragazaga akanyamuneza mu maso

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, AJSPOR, Butoyi Jean, na we yishimiye uko uyu mukino wagenze ndetse avuga ko ari umubano ukwiye gusigasirwa kugira ukomere.

AJSPOR isanzwe igirana umubano mwiza n’izindi nzego zitandukanye zirimo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda n’izindi.

Ntibumvaga ibiri kubabaho
Nyuma y’umukino bagaragarizanyije ubuvandimwe
N’ubwo ari mukuru ariko yatunguye benshi
Abashinwa bageragaho bakiharira umupira
Rusine Didier wa RBA yatsinze ibitego bibiri
Jado Max yatsinze igitego kimwe muri birindwi
Mugaragu David wa RBA yagoye cyane iyi kipe

By: Munyazikwiye Bertrand

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *