Umuhanzi Awilo Longomba yageze i Kigali

Awilo Longomba, umuhanzi ukomeye  ukomoka mu gihugu cya Congo Brazaville ufite umuziki ukunzwe cyane mu gihugu cya Republika iharanira Demokalasi ya Congo (RDC) ubu yasesekaye i Kigali mu gitaramo aje kuhakorera.

Uyu muhanzi ufite impano ikunzwe cyane yamenyekanye mu ndirimbo nka “Cashe cashe, Coupe, Karolina, Trop Parler n’izindi nyinshi

JPEG - 168.5 kb
Awilo Longomba  yakiriwe i Kanombe ku kibuga cy’indege

Ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 25 Ukwakira 2019, aho yatowe n’abakurikira abategura iki gitaramo ku rubuga rwa Twitter bamuhisemo kuruta abandi bari bavuzwe barimo Suzanna Owíyo wo muri Kenya na Mýa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki gitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda nka Mani Martin ndetse na Ange Rita Kagaju uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki, unafite ubuhanga buhambaye mu gucuranga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *