Afrika:Mu bakora ubushakashatsi muri Siyansi n’Ikoranabuhanga Abagore baracyari bacye
Icyegeranyo cyakozwe n’abahanga mubyerekeye uburezi basanze abagore n’abakobwa bakora ubushakashatsi hifashishijwe ikoranabuhanga bakiri kurugero rukeneye kuzamurwa ugeraranije n’abahungu cyangwa abagabo muri rusange.
Ibi n’ibyagaragajwe n’Impuguke mu burezi ziturutse mu bihugu bigera ku 9 byo k’umugabane w’Afrika bateraniye mu nama i Kigali hamwe urugero abagore bagezeho mugukora ubushakashatsi muri siyansi n’ikoranabuhanga.
Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo ikorana n’Umuryango w’Abibumbye wita k’uburezi (UNESCO), Albert Mutesa avuga ko igitsinagore mu bakora ubushakashatsi muri siyansi n’ikoranabuhanga bakiri ku mubare mucye cyane muri Afurika ugereranije n’igitsinagabo .
Ibi akaba yarabitangaje ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi igera 5 yabereye i Kigali agahuza abayobozi b’amashuri n’abashinzwe uburezi baturutse mu bihugu 9 by’Afurika, bakaba bateranijwe no kwigira hamwe uko ubushakashatsi buhagaze ku bagore n’abakobwa b’Abanyafurika muri siyansi n’ikoranabuhanga ,intege nke cyangwa inzitizi zikigaragaramo , n’icyakorwa kugirango habeho impinduka nziza .
Yagize ati: “Nyuma yo kurebera hamwe uburyo ubushakashatsi buhagaze mu bihugu byacu cyane cyane bwibanda k’ ubukorwa n’abakobwa ndetse n’abagore muri siyansi n’ikoranabuhanga , twasanze ibihugu byinshi bitaragera ahishimishije ,b ityo hakaba hakwiye gufatwa ingamba nshya kugirango ibintu bijye mu buryo”.
Yongeyeho ko impamvu ishobora gutuma habaho igice cy’abaturage kitisanga mu bakora ubushakashatsi biterwa ahanini n’uko abahitamo gukurikira siyansi mu mashuri bakiri ku mubare muto ndetse n’abiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ugasanga nabo umubare utarazamuka.
Yerekana imvano yadindije izamuka ry’imibare ku bakobwa n’abagore bo k’u mugabane wa Afurika mu bakora ubushakashatsi , yatunze agatoki imyumvire itarijyanye n’igihe aho mu bihugu byinshi abana b’abakobwa batahabwaga amahirwe angana n’ayabahungu mu kwigira igihe.
Abisobanura muri aya magambo ati : “Birakwiye kandi nicyo gihe kugirango abakobwa bumve ko na bo bashoboye kimwe na bahungu basaza babo, bafate umwanya wabo bawuharire kwiga ubumenyi ndetse n’ikoranabuhanga , ibyo bizatuma barushaho kuzamura umubare wabo by’umwihariko ku bakora ubushakashatsi, ari nabyo bizaba umusingi w’iterambere cyane mu bihugu bavukamo”.
Icyegeranyo cyakozwe cyashyize ibirwa bya Seyshelles kumwanya wa 78% by’abagore n’abakobwa bakora ubushakashatsi ugereranije n’ahandi ,nkuko byagarutswe ho n’uyu muyob ozi Albert Mutesa .
Ibi kandi byashimangiwe n’umwe mubari bitabiriye aya mahugurwa waturutse mu birwa bya Seyshelles aho ahamya ko kugirango umubare w’abagore bakora ubushakashatsi muri siyansi n’ikoranabuhanga wiyongere byaturutse ku ngamba igihugu cyafashe mu kwimakaza uburezi bw’umwana w’umukobwa ,akaba ari nayo mpamvu byazamutse bikagera kuri 78% .
Abakoze aya mahugurwa bo mu bihugu byose uko ari 9 bahurije ku ngamba zimwe zo gukomeza kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa bakora ubushakashatsi hakorwa ubuvugizi kubikwiye guhinduka no gushyirwamo imbaraga ,kugira ngo iterambere ry’ibihugu rigirwemo uruhare n’abantu bose.