Abarwayi 45 ba COVID-19 bari ku mashini zibongerera umwuka mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko kugeza uyu munsi mu Rwanda hari abarwayi 45 ba COVID-19 barembye ku buryo bari ku mashini zibongerera umwuka.

Dr Mpunga yabigarutseho kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020 mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda cyagarutse ku ngamba zo kwirinda COVID-19 muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarwayi ba COVID-19 bagera ku 2000 mu bitaro n’amavuriro atandukanye, aho 45 muri bo barembye, bari ku mashini zibongerera umwuka.

Yagize ati “Dufashe imibare kuva iyi ndwara yatangira muri Werurwe kugeza uyu munsi, tumaze kugira abarwayi 8000 mu bo twabashije gupima ariko ntibivuze ko hari uwaba yarayirwaye tutabashije gupima. Muri abo, kugeza uyu munsi dufite 2000 tugikurikirana mu bitaro bitandukanye, mu midugudu no mu mavuriro yabugenewe, kandi muri abo harimo n’abarembye bagera kuri 45.”

Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Ukuboza 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bane bishwe na COVID-19 mu Rwanda mu gihe abagera kuri 107 basanganywe iki cyorezo mu bipimo 2913 byafashwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda bwiyongereye cyane mu Ukuboza kubera ko abantu benshi basigaye bahurira hamwe kandi bakadohoka ku ngamba zo kwirinda.

Yagize ati “Biragaragara ko abarwayi biyongereye muri uku kwezi kwa 12, tukaba tubihuza no kuba abantu benshi bitabira ibirori mu mpera z’umwaka, byatumye badohoka noneho indwara ikaza umurego. “

“Abantu bahurira hamwe ari benshi kandi batikingiye, ibyo tubisanga mu masoko, tubisanga ahahurira benshi muri za restaurants, mu tubari tutemewe, aho bategera imodoka n’ahandi mu biro hahurira abantu benshi ariko byose biterwa n’uko baba biraye akaba ariyo mpamvu tubashishikariza kwirinda.”

Umubare w’abarwayi ba COVID-19 barembye wiyongereyeho batanu mu gihe cy’umunsi umwe dore ko ku wa 29 Ukuboza, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyari cyatangaje ko abarwayi bari ku mashini zibongerera umwuka ari 40.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko umubare w’abarwayi wiyongereye cyane mu Ukuboza kubera ko abantu benshi basigaye bahurira hamwe kandi bakadohoka ku ngamba zo kwirinda

 

 

Src:Igihe

facebook sharing button

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *