Abarengeje imyaka 60 bagiye guhabwa doze ya 4 y’urukingo rwa COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera ku wa mbere tariki ya 8 Kanama 2022 doze ya kabiri ishimangira, cyangwa doze ya kane y’urukingo rwa COVID-19, izatangira gutangwa kuri site zose z’ikingira hibandwa ku bakuze bari hejuru y’imyaka 60 n’abandi bafite intege nke z’umubiri.

Iyi gahunda ije nyuma y’uko hongeye kugaragara abahitanwa n’iki cyorezo.  Kugeza ubu Akarere ka Nyarugenge ni ko gafite  umubare munini w’abishwe na COVID-19.

Dr. Mpunga Tharcisse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, yatangaje ko gahunda yo gutanga doze ya 2 ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 izatangirira ku bafite imyaka 60 no hejuru yayo n’abandi bafite intege nke z’umubiri bitewe n’uburwayi bafite.

Yavuze ko abantu bakwiye kwitegura ko hashobora kuza n’izindi nkingo kubera ko urukingo rwakozwe mbere rwashingiye ku turemangingo twa virusi yatangiye bwa mbere yaturutse mu Bushinwa, ariko uko igenda ihindagurika igenda inahindura poroteyine zayo zishobora kuyifasha gukwepa ubudahangarwa.

Ati: “Ni yo mpamvu tugenda dutanga inkingo zibyutsa ubudahangarwa mu mubiri. Ariko ubushakashatsi burimo gukorwa ubungubu muri ibi bigo biri gukorwa izi nkingo dufite icyizere ko mu minsi iri imbere hazasohoka urundi rukingo rushyashya ruzaba rukomatanya izi virusi zagiye zivuka tukaba dufite icyizere ko zizatanga amahirwe yuko abantu bazakingirwa igihe kirekire batagombye gufata urukingo rwa buri mezi ane cyangwa atandatu.”

Inzego z’Ubuzima zikomeje gukangurira Abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda kuko icyorezo kigihari. Barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hatari umwuka uhagije, kwipimisha kenshi, no kubahiriza andi mabwiriza arimo no guhana intera.

Ibihe bikomeye birasigara inyuma kubera inkingo

Impera z’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2021 zagaragayemo ibihe bikomeye kurusha ibindi, aho u Rwanda rwabonye abantu benshi bahitanywe n’icyorezo cya COVID-19 bamaze kugera ku 1,466.

Akarere ka Nyarugenge ni ko kaza imbere mu kugira abantu benshi bishwe na COVID-19 kuko kagejeje ku bantu 510 mu gihe agakurikiraho ka Huye kabuze abantu 92 nk’uko bigaragara mu mibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Umwaka wa 2022 ntiwwagaragayemo ibibazo byinshi kuko u Rwanda rwari rumaze gukingira umubare munini w’abaturage.

Nk’uko byagarutsweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa Mbere, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma, iki cyorezo cyafashe igihe kinini aho cyabuzaga abantu guhura bisanzuye kandi kiracyagira ingaruka ku mibereho n’imibanire.

Yagize ati: “Ngira ngo hashize igihe kinini icyorezo cya COVID-19 gituma abantu badahura, n’ubu turahura twihuta. Ari ukugira ngo twihutire imirimo gusa byari kuba byiza ariko turanihuta kugira ngo tureke gukomeza turi hamwe twegeranye, ariko ibyo turagenda tubisiga inyuma, abantu baratera intambwe, Igihugu kiragenda gisubira kuba nyabagendwa.”

Yavuze ko n’imirimo myinshi yasubukuye irimo no kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye zamaze igihe kirenga imyaka ibiri zidakorwa, zigatangira gusubukurwa ubwo inkingo zari zimaze gukwizwa mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Yakomeje ashimangira ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo iyo mirimo ikomeze kugenda neza, bityo Abanyarwanda bakagera ku byo bifuza kugeraho.

Kugeza ubu abaturarwanda bamaze gufata doze ya mbere bararenga miliyoni icyenda, mu gihe abafashe iya kabiri basaga miliyoni 8,8 na ho abamaze gufata doze ya gatatu ishimangira bakaba bamaze kurenga miliyoni 5.2.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *