Abanyeshuri bahohoterwa n’abagenzi babo barushaho kwiyongera
Mu murenge wa Nyarugenge ahaherereye ishuri rya G.S cyahafi abakobwa bagera kuri cumi n’abatatu batewe inda zitategajwe bivugwa ko ari ,abanyeshuri bagenzi babo biganaga babateye inda zitateganyijwe , abakobwa bibaviramo gutakaza amasomo yabo muri bino bihe bya covid-19.
Umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura Muntize valens yatangarije ikinyamakuru Imena Agira Ati ‘’Abanyeshuri bagiye mu kiruhuko haziramo na covid-19 nuko dutakaza umubare mwinshi w’abanyeshuri’’.
Yongeyeho ko umubare munini wa bacikirije amasomo ko ari abakobwa bari bageze mu mwaka wa gatatu no mu gatanu kandi ko abenshi bashatse abagabo abandi numva ngo babyariye iwabo
Ibyo byose nkubuyobozi bw’ikigo bufatanyije n’ababyeyi bubona budakwiye kudohoka mugukomeza kwegera abana babaganiriza babereka ibijyanye n’ubuwima bu’imyororokere n’uburyo bakwikirinda icyabakura mu mashuri batarangije amasomo yabo.
Uwicyeza Alphonsine n’umubyeyi w’abana 3 bahiga yatangarije imena Agira Ati’’njye abana bajye bahiga bose ni abakobwa ariko umwe muribo yatwaye inda idateganyijwe yiga mu mwaka wa gatanu ,ubu aricaye abavandimwe be barakomeje’’.
Yongeyeho ko yumva bamubwira ko ari umwarimu wamuteye inda ,ariko ntago mbizi neza kuko yaratwihoreye natwe twanga gukomeza kubimubaza niyiyakira azatubwira uwamuhohoteye.
Si ibyo gusa kandi usanga no ku’ isi muri rusange iri hohoterwa rihagaragara ugasanga hari imiryango imwe n’imwe yahagurutse kugirango barirwanye ,
Inama y’Umuryango w’Abibumbye yabereye I Vienne muri Autriche muri 1993 yemeje ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari ukubavutsa uburenganzira bwabo bwa muntu bityo iyo nama ikaba yarasabye Leta zose ko zakora uko zishoboye zikarirandura burundu .
Kuva icyo gihe hakorwa byinshi mu kurirwanya no kurikumira hashize igihe kuva icyo gihe ritangiye kurwanywa hakorwa byinshi mu kurirwanya no kurikumira.Ihohoterwa ryagiye riboneka kenshi mu duce twinshi kandi rikagira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu mi iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu.
Mu rwego rw’ibikorwa hatekerejwe kuri “ Campaign” yo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore uko ryaba risa kose. Nko kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurirwanya.
Iyi minsi yemejwe bitewe cyane n’impamvu zikurikira:
• Mu Ugushyingo 1960 ababikira bagera 5 muri Repubulika ya colombiya bishwe n’ubutegetsi bwaho kubera ko bahoraga bahamagarira Leta gukuraho ubusumbane bwagaragaraga muri cyo gihugu .
Muri uko kwezi kandi , abanyeshuri b’abakobwa 14 bo muri Kaminuza ya Moreyali muri kanada bishwe bunyamaswa na bagenzi babo kubera guharanira ko bari barasigajwe inyuma.
• Kuwa 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA nk’imwe mu ngaruka zugarije umugore mu gihe ahohotewe ku gitsina,ndetse n’abana abyaye bakabigenderamo doreko hari abavukana iyondwara kandi umugore rimwe narimwe atabigizemo uruhare.
• Kuya 10 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza Itangazo Mpuzamahanga ryemejwe na LONI, bityo muri 1948 abaharanira ko uburenganzira bwa muntu bukomeje kuvogerwa.
• Aya matariki akaba yaratoranijwe hashingiye kuri iyo sano hagati y’ihohoterwa rikorerwa abagore n’uburenganzira bwa muntu muri rusange. Kuva muri 1990 u Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu muri iyo gahunda. Buri mwaka hakaba insanganyamatsiko y’isi ariko na buri gihugu kikagira umwihariko bitewe n’uko kibona muri urwo ruhando.
•Mu mategeko mpana byaha dusangamo ingingo zerekeye ihohotera rishingiye kugitsina aho rifatwa nk’iry’uburenganzira bwa muntu. Iryo hohotera ririmo kubabaza umubiri w’umuntu nko gukubita, kumutema, kumukomeretsa no kumwica. Ibyo bishobora gukorwa n’abashakanye hagati yabo kandi bikaba bigomba gufatwa nk’ibyaha aho kwitwako ari ikibazo kireba abari mu rugo ubwabo. Ibyo byaha bigaragara mu Itegeko mpana byaha uhereye ku ngingo 212 kugeza ku ngingo ya 317 yaryo. Iryo tegeko kandi ritegenya ihohotera umuntu akorerwa n’uwo bashakanye cyangwa abandi bantu nko gufata ku ngufu, gukoresha igitsure ku muntu ukuriye mu kazi ugamije kumusambanya cyangwa gushakana n’uwo mufitanye isano ya hafi.