Abanyeshuri bagera kuri 663 bahawe impamyabumenyi muri kaminuza ya UTB
Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB),kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017 yatanze impamyabumenyi abanyeshuri bagera kuri 663 barangije amasomo mu byiciro bitandukanye, ndetse bahabwa impanuro zo gukunda umurimo nk’imwe mu nzira izabafasha kubyaza umusaruro amasomo bahawe.
Ibi birori byitabiriwe n’imbaga y’abantu batabarika kuko icyumba cy’inama bari bateganirijwe mu nyubako ya Kigali Convention Centre hari hakubise huzuye ndetse , abandi bategereje hafi gukomeza kwishimana n’abana,inshuti n’imiryango bari bamaze gusoza amasomo yabo muri iyi Kaminuza irimo guhindura ubuzima bwa benshi bitewe n’uburyo imaze kubaka izina muri aka karere.
Mubanyeshuri basoje amasomo yabo barimo 473 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza , hakiyongeraho n’abandi 190 barangije mu cyiciro cy’imyuga n’ubumenyingiro.
Kuri uyumunsi wo gutanga impamyabumenyi kandi iyi Kaminuza yagize n’undi mwihariko wo gutanga icyemezo kubahawe amahugurwa ajyanye n’amasomo y’ikoranabuhanga , abahawe aya mahirwe bakaba abagera kubanyeshuri 1207 .
Abayobozi bakuru mur’iyi kaminuza mu nama batanga bibutsa abanyeshuri ko bagomba kurangwa no guhora bazirikana indangagaciro za Kaminuza barangijemo , aho serivisi nziza , zizewe kandi zinoze, aribyo bigomba kuba umuco kandi akaba aribyo bizatuma bahora bifuzwa na benshi babikesha ubumenyi mubyo bize.
Madame Zulfat Mukarubega Perezida wa UTB akaba ari nawe watangije ibikorwa by’iyi Kaminuza,mu ijambo rye yafashe umwanya ashimira Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame ku bw’umuhate n’umurava yagaragaje mu kwitangira guteza imbere u Rwanda ndetse guhesha agaciro umugore akabasha kugira ijambo , agatinyukira gukora ibikorwa by’indashyikirwa ,aha agahamya ko ari wo murongo yagendeyeho atangiza iyi Kaminuza mu rugamba rwo gutanga umusanzu we hagamijwe kuzamura urwego rw’uburezi bufite ireme.
Yatanze impanuro kubarangije amasomo ,abahishurira ko badakwiye kujenjeka kuko bagifite umukoro wo gutsinda ubukene no kuburandura mu gihugu hagamijwe kugiteza imbere nabo ubwabo ,ibyo byose bakazabigeraho barushaho gushyira ibyo bize mu bikorwa.
Yagize ati: “Ibi byose kugira ngo mubigereho murasabwa gukunda umurimo cyane kuko mu gihe mwaba mudakunze umurimo byabagora kugira intego mugeraho. Murasabwa kandi kuba indashyikirwa mubyo mukora , bikagaragazwa no gukora amasaha menshi kurusha ayo mukwiye kumara muryamye.Ibi na none mugomba guhora muzirikana ko biherekezwa no kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse mukanoza ibyo mukora .”
Umuyobozi mukuru wa UTB, Dr Callixte Kabera mu ijambo rye yashimiye abagize uruhare kugira ngo uyu muhango ugerweho haba kuruhande rw’abanyeshuri, abarimu n’abandi bafatanyabikorwa bafashije abasoje amasomo kubona aho bimenyereza ibyo bize. Byumwihariko ku banyeshuli barangije muri iyi kaminuza yabashishikarije gutinyuka bakabyaza umusaruro ubumenyi bahawe .
Yagize ati:”Abanyeshuri basoje amasomo yabo bose bakwiye kwigirira icyizere aribyo bizabatera imbaraga zo gutangira kubyaz’umusaruro ibijyanye n’ubumenyi bakuye muri kaminuza yabo cyane ko byinshi mu bumenyi bahakuye bibahesha amahirwe menshi azabafasha guhindura ubuzima kuko kobona imirimo bitazabagora”.
Dr. Kabera yavuze ko umwihariko abarangije uyu mwaka bafite nk’ayandi mahirwe ,aho ikirenze kuba bahawe impamyabumenyi z’amasomo bize, haniyongeraho ibyemezo bitangwa n’ikigo mpuzamahanga cya ICDL bihamya ko bahawe ubumenyi mubyerekeranye no gukoresha ikoranabuhanga.
Umunyeshuli usoje amasomo Niwe Shuaib Olivier yadutangarije ko nyuma y’urugendo rutoroshye rusaba imbaraga n’ibindi byinshi, byiyongeraho n’inshingano z’umubyeyi mu muryango , atewe ishema n’ibyishimo bidasanzwe no kuba arangije mur’iyi Kaminuza , aho agiye gushyira mubikorwa ibyo yize nk’umunyeshuli wakurikiye amasomo ye neza ndetse akabasha kuyatsinda .
Niwe Shuaib Olivier
Kuva mu 2008, UTB imaze gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri barenga 4600; muri bo abasaga 85 ku ijana (85%) babonye akazi mu bigo bitandukanye , hakaba hari n’abandi besheje umuhigo mu kwihangira umurimo babashije gutangiza ibigo byabo bigera kuri 73.
Iyi Kaminuza ikaba isanzwe ishami ryayo rikorera mu akarere ka Rubavu , ryiyongera ku cyicaro cyayo giherereye hano mu Umujyi wa Kigali .